Ibintu umunani udakwiye kubwira uwo mukundana wifuza ko muzarambana

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 31 Mutarama 2020 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Amagambo ni igikoresho gikomeye gishobora kukuzamura cyangwa kikakumanura mu masegonda make. Ni nako bimeze ku rukundo kuko ashobora gukomeza umubano cyangwa akawusenya mu kanya nk’ako guhumbya.

Akenshi abantu baba bateze amatwi kandi bashaka kumva icyo aricyo cyose abakunzi babo bavuga gusa iyo batarebye neza barabangamirana cyangwa bagakomeretsanya hagati yabo.

Kuba mu rukundo bisaba kuyungurura ibyo uvuga n’uburyo ubivugamo, kuko amagambo make ashobora guteza ikibazo cy’imyaka n’imyaka mu mubano w’abakundana. Ibi ni nako bimeze kuri menshi kuko nayo ashobora kuzamukamo akangononwa kagakoma mu nkokora ibyishimo byari bihuriweho.

Ikinyamakuru Herbeauty cyagarutse ku magambo umunani abantu bari mu rukundo bakwiye kwirinda kubwirana hato batavaho bakomeretsanya, rimwe na rimwe bishyira ku gutandukana.

-  Nta kintu na kimwe uzi

Wabyemera utabyemera nta cyiza cy’iri jambo uretse kwereka uwo mukundana ko aciriritse. Niba wumva ko atumva ikibazo muri kuganiraho, mubwire uti “Njye uko mbyumva cyangwa uko mbibona…”; use n’aho ubyishyizeho n’ibyiyumviro byawe ariko utabigize amakosa ye.

-  Buri wese azi ko atari uko bikwiye gukorwa

Interuro nk’iyo imwereka uburyo ari gukoramo ikintu runaka atariko kigenda, imwereka ko buri wese azi uko gikorwa uretse we. Ni amagambo akarishye yababaza uwo mukundana. Gerageza kutagereranya uwo ukunda n’abandi umwereka ko ariwe ufite ubumenyi buke.

-  Wibifata nk’ibyawe gusa

Byakabaye byumvikana ko wavuga aya magambo kugira ngo uwo mukundana yumve ko ibyo akora bibagiraho ingaruka mwembi. Niba ushaka kuba umunyakuri kuri we shaka amagambo meza ubivugamo.

Hari itandukaniro ribaho mu kwereka uwo mukundana ko umubwiza ukuri cyangwa umunnyega. Tekereza niba ibyo ugiye kuvuga bitabateranya. Ushobora no kwemera ibitakubereye ku mukunzi wawe nka kimwe mu mico ye.

-  Urasa nk’usigaye ubona amafaranga make

Mbere yo kuvuga ku mpinduka ubona ku mukunzi wawe, haba ku ruhu, wenda atagikeye nka mbere, cyangwa impumuro mbi mu kanwa, banza ucukumbure impamvu ibiri inyuma.

Bishobora guturuka ku kazi kenshi, guhangayika, ubuzima bubi, kutaryama no kumva atameze neza bigatuma ubona atagaragara neza.

Mbere yo kuvuga uko ubibona, banza urebe ikibazo gihangayikishije umukunzi wawe.

-  Ndakwanga

Mu bihe by’ubwumvikane buke, hashobora kuvugwa amagambo menshi ariko ijambo ndakwanga ntirikwiye kuvugwa uko umuntu yishakiye. Iri jambo rizahora rigaruka igihe cyose hari icyo mutemeranyijeho.

-  Ibi nta gihe mbifitiye

Ushobora kuba uhuze cyane, urwana ku hazaza hawe uganira kuri telefoni igihe cyose ariko ibyo ntibivuze ko umubano wawe wahazaharira kubera ibyo.

Kubwira uwo mukundana iyo nteruro bizamukomeretsa ndetse bitume atazongera kugira amakuru amwe n’amwe agusangiza.

Ibyo bizatuma niba hari ikibazo mwakabaye muganiraho ntakikubwire bikomera kurushaho. Niba udafite umwanya igihe agukeneye muhe undi munsi, ku mugoroba mwicare muvuge kuri buri kimwe cyabaye, azumva ko umwitayeho.

-  Ibyo ni ubucucu

Mu by’ukuri ugomba kwitondera ibyo usubiza ku byo mugenzi wawe yavuze. Niba atekereje ko ari ngombwa kukubwira ikintu runaka kumubwira ngo ‘ni ubucucu’ bizamukomeretsa kurusha uko ubyumva.

Ibyo bizaba urukuta rw’ibyishimo hagati yanyu. Ugomba kumenya ko nta wuzagusekera ko wahaye umukunzi umutima wawe, na we akwiye kubyumva atyo mukirekura naho ubundi ntacyo mwageraho.

-  Oya simbyicuza

Kugira ibyo mutemeranyaho biba bikomeye nubwo no kugira ngo umwe asabe imbabazi bikomeye. Kandi nyamara rimwe na rimwe ari uburyo bwo kurangiza ibibazo. Ntacyo guhagarara ku cyubahiro cyawe byaba bimaze igihe wari ukwiye kuba utekereza ku byiyumviro by’undi muntu.

Emera ko habayeho ikosa, wibeshye cyangwa wahubutse kuko hari igihe biba bikenewe ko usaba imbabazi. Ijambo mbabarira ‘sorry’ rishobora gukora ibitangaza mu mubano wanyu.

Abantu bari mu munyenga w’urukundo hari amagambo badakwiye kubwirana kugira ngo badakimbirana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .