Uyu munsi no mu Rwanda ntiwahatanzwe kuko ugiye mu Mujyi rwagati ahazwi nko mu gace k’ubucuruzi (Quartier Commercial) ubona ko abantu bitabiriye kwizihiza uyu munsi.
Abacuruzi baramutse bahuze cyane bafunga indabo, abandi bafunga impano neza kandi mu mabara ajyanye n’uyu munsi ari yo umutuku, umukara n’umweru.
Indabo iziri gutangwa cyane niiz’umutuku, ubusanzwe zifatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo.
Ku rundi ruhande abakundana nabo babukereye ku buryo bitagutwara iminota myinshi utarabona umusore n’umuhungu bari kugendana umwe muri bo afite ururabo cyangwa impano mu ntoki kandi ubona ko ku maso bishimye.
Mu muhanda naho iyo uharebye ubona ko ari umunsi w’abakundana kuko moto zimwe hari izaretse gutwara abantu ziyemeza gufasha izisanzwe zikora akazi ko gushyira abantu ibintu kuko inyinshi mu muhanda ni izitwaye indabo n’izindi mpano bigaragara ko bazikuye ahantu hamwe bazishyiriye abantu.
Nubwo bimeze bityo ariko mu myaka yo hambere igisobanuro uyu munsi ufite none si cyo wahoranye. Bivugwa ko amateka yawo ahera mu myaka ya 270 nyuma y’urupfu rya Yezu.
Icyo gihe muri Kiliziya Gatolika, habayeho ba Valentin batatu batandukanye bagiye bagirwa Abatagatifu kubera ukwemera kwabo kutajegajega kwatumye bicwa n’ingoma z’igitugu zayoboraga Roma icyo gihe, bahowe Imana.
Abo batatu ni, Valentin wari Padiri w’i Roma, wishwe mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia, hari Valentin wa Terni wari Umwepisikopi wishwe agashyingurwa aho uwa mbere yashyinguwena Valentin wo mu majyaruguru ya Afurika, ariko we amateka ye akaba ataramenyekanye cyane.
Uwitirirwa uriya munsi ni Valentin w’i Roma, bivugwa ko ku ngoma y’umwami Claude Le Cruel, Roma yari mu ntambara, maze uyu mwami afata icyemezo ko nta musirikare uzongera gushaka kugira ngo bakomeze bashyire umutima wabo ku rugamba gusa.
Icyo gihe Valentin we yakomeje gusezeranya abakundanaga rwihishwa, mu bo yasezeranyaga harimo n’abasore b’abasirikare.
Kera kabaye byaje kumenyekana arafungwa. Ku munsi wo kunyongwa we rero hari ku wa 14 Gashyantare, maze yohereza umukobwa wari ufite se wacungaga iyo gereza yari afungiyemo agapapuro kanditseho ngo “biturutse kuri Valentin wawe”,
Bivugwa ko uwo mukobwa Valentin yamwibonagamo. Ni uko Valentin yahindutse igisobanuro cy’urukundo.
Kuva icyo gihe Isi yose yafashe uwo munsi nk’umunsi w’urukundo kuko uwo Valentin yazize kurushyigikira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!