Inzobere mu mibanire y’umuryango, Hategekimana Hubert Sugira, yavuze ko imibonano mpuzabitsina ifite agaciro gakomeye mu mubano w’abashakanye.
Ati “Kubonana k’umugabo n’umugore ni cyo kintu gikomeye gituma babana, kuko ni cyo kintu cyonyine nta wundi muntu muba mwemerewe kugikorana kuko mu mategeko y’u Rwanda guca inyuma uwo mwashakanye birahanirwa.”
“Gusangira n’uwo mutashakanye biremewe, kuganira biremewe, kwigana no gukorana biremewe, ikintu cyonyine amategeko y’u Rwanda atemera ku bashakanye ni ukuryamana n’undi muntu. Bigaragaza rero agaciro bifite. Ibi bigaragaza ko imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore ifite agaciro gakomeye ku buryo n’itegeko ribirinda.”
Gusa ariko ngo iyo imibonano mpuzabitsina idakozwe neza bishobora guteza ingaruka zitandukanye zirimo na gatanya.
Ati “Ingaruka ni nyinshi cyane ku mpande zombi habaho guhangayika bishobora no guteza gucana inyuma no gutandukana cyangwa gutuma abantu batabaho mu munezero.”
“Ni ikintu cyakabaye gituma abantu begerana, kibahuza aho kubatandukanya, ni ikintu kigomba gukorwa neza buri wese kireba kimunejeje.”
Sugira agira inama abo imibonano mpuzabitsina yabo itagenda neza uko babyifuza, ko badakwiriye kujya ahandi kuko igisubozo atari “uguhunga” ahubwo hakwiriye gushakwa uburyo bikemurwa mu biganiro cyangwa hifashishijwe abajyanama b’inzobere.
Iyi ngingo ni imwe mu bikunze gutuma gatanya ziyongera. Mu 2022/23, inkiko z’u Rwanda zemeje gatanya za burundu 3 075.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!