00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lynda Priya yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 October 2025 saa 05:17
Yasuwe :

Uwankusi Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya muri sinema nyarwanda, yambitswe impeta n’umusore witwa Christian Irenge bemeranyije kurushinga.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 10 Ukwakira, nibwo Lynda yambitswe impeta.

Lynda Priya na Irenge Christian bamaze igihe bakundana nk’uko uyu mukobwa aherutse kubyemerera IGIHE.

Lynda yavuze ko uyu musore bamaranye umwaka n’igice ndetse batangiye imyiteguro y’ubukwe bateganya gukora umwaka utaha.

Ati "Tumaranye umwaka n’igice kuko twatangiye gukundana mu 2023, iby’ubukwe byo turi kubitegura umwaka utaha."

Mbere y’uyu musore, Lynda yavuzwe mu nkuru y’urukundo na Zaba Missedcall bakinanaga filime zinyuranye. Bombi batandukanye mu 2022.

Usibye kuba azwi muri sinema Nyarwanda, Lynda ni umwe mu bakobwa bahataniye Ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 na 2022.

Ivi ku butaka, umusore wambitse impeta Lynda Priya amusaba ko yazamubera umugore
Nyuma yo kuvuga 'Yego', Lynda Priya yateze urutoki bamwambika impeta
Byari ibyishimo kuri uyu mukobwa ubwo yari amaze kwambikwa impeta
Nyuma yo kwambikwa impeta bahoberanye, bishimira intambwe biyemeje guterana
Nyuma y'umwaka n'igice bakundana, bemeranyije kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages