Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu ku wa 5 Werurwe 2026.
Mu bawitabiriye harimo Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare, Byukusenge Patrick na mugenzi we Tuyizere Étienne.
Biteganyijwe ko ubukwe bwa Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ na Uwizeyimana Diane buzaba muri Mata 2026.
Karadiyo agiye kurushinga nyuma yo kuva muri Tour du Rwanda 2026, aho yakiniye Ikipe ya Benediction Banafrica Team yari imaze imyaka ibiri ititabira iri rushanwa.
Uyu mukinnyi uzwiho ubuhanga mu guterera imisozi, yasubiye muri Benediction yakiniye imyaka 10, mbere yo kuyivamo mu 2024 akerekeza muri Java-InovoTec.
Manizabayo Eric wahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike ya Paris mu 2024, mu 2025 yakinnye igihe gito mu Ikipe ya Pédale Pilotine yo muri Martinique, ikirwa cy’u Bufaransa, aho yari yajyanye na Byukusenge Patrick na Tuyizere Étienne.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!