00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 March 2026 saa 06:56
Yasuwe :

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare [Team Rwanda] na Benediction Banafrica Team, Manizabayo Eric ‘Karadiyo’, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwizeyimana Diane, bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.

Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu ku wa 5 Werurwe 2026.

Mu bawitabiriye harimo Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare, Byukusenge Patrick na mugenzi we Tuyizere Étienne.

Biteganyijwe ko ubukwe bwa Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ na Uwizeyimana Diane buzaba muri Mata 2026.

Karadiyo agiye kurushinga nyuma yo kuva muri Tour du Rwanda 2026, aho yakiniye Ikipe ya Benediction Banafrica Team yari imaze imyaka ibiri ititabira iri rushanwa.

Uyu mukinnyi uzwiho ubuhanga mu guterera imisozi, yasubiye muri Benediction yakiniye imyaka 10, mbere yo kuyivamo mu 2024 akerekeza muri Java-InovoTec.

Manizabayo Eric wahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike ya Paris mu 2024, mu 2025 yakinnye igihe gito mu Ikipe ya Pédale Pilotine yo muri Martinique, ikirwa cy’u Bufaransa, aho yari yajyanye na Byukusenge Patrick na Tuyizere Étienne.

Manizabayo Eric 'Karadiyo' na Uwizeyimana Diane baritegura kurushinga
Manizabayo n'umukunzi we basezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Jenda, mu Karere ka Nyabihu
Tuyizere Etienne na Byukusenge Patrick bari mu bakinnyi bagiye gushyikira Karadiyo n'umukunzi we
Karadiyo ni umwe mu bakinnyi 14 b'Abanyarwanda bari muri Tour du Rwanda 2026
Ubwo Karadiyo yazamukaga Kwa Mutwe, mu Gace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages