Amafoto yashyizwe ku rukuta rwa Instagram rwa Wanda Nara agaragaza ko we n’umugabo we basuye ibice bitandukanye by’igihugu.
Ikinyamakuru Clarín cyo muri Argentine cyatangaje ko Umukinnyi wa Sinema Wanda Nara w’imyaka 35 yasabye umugabo we Mauro Icardi kumutembereza mu Rwanda mu gihe bizihiza isabukuru y’ugushyingiranwa kwabo.
Mauro Icardi na Wanda Nara basohokeye mu Rwanda nyuma y’urugendo rwp kwiyunga kuko mu 2021 havugwaga urunturuntu mu mubano wabo.
Amakuru yavugaga ko Icardi aca inyuma umugore we, ndetse byatumye afata icyemezo cyo kuva i Paris ajya iwabo mu Mujyi wa Milan.
Isabukuru yo gushyingiranwa kwa Icardi na Wanda bayizihije ku wa 27 Gicurasi cyane ko ari wo munsi barushinzeho mu 2014.
Muri icyo gihe, Wanda yari atwite Francesca Icardi Nara waje kuvuka ku wa 19 Mutarama 2021. Mu Ugushyingo k’umwaka wakurikiyeho, yibarutse Isabella Icardi. Ni bo bana bombi bafitanye.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Icardi yagaragaje amarangamutima yatewe no kwizihiza umunsi wo gushyingirwa kwe.
Ati “Isabukuru nziza kuri twe. Uyu munsi ni umunsi wacu, ku wa 27 Gicurasi. Imyaka umunani irashize ndi kumwe na @wanda_nara. Ndagukunda.’’
Wanda na Mauro bageze mu Rwanda mu rugendo rwanyuze no mu bindi bihugu bitandukanye; bakoresheje kajugujugu yabo.
Wanda na we abinyujije kuri Instagram ye yabwiye abasaga miliyoni 12,6 bamukurikira ko ku masabukuru ye akunda gutembera cyane.
Ati “Impano nkunda cyane ni ugutembera.’’
Yakomeje avuga ko urugendo rwe i Roma-Qatar; Qatar-Kigali; Kigali-Rwanda rwari rugoye ariko ‘rushimishije.’
Mu gihe bamaze mu Rwanda, Wanda na Mauro basuye ibice bitandukanye bitatse ibyiza nyaburanga mu gihugu. Ntabwo hatangajwe igihe bahagereye n’umunsi bahaviriye.
Banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva baruhukiyemo.
Mauro Icardi w’imyaka 29 yasezeranye kubana na Wanda Nara ufite imyaka 35 mu 2014. Uyu mugore yari amaze gutandukana na Maxi López babanye mu 2008-2013, bakabyarana abana batatu barimo Valentino Gastón López Nara, Constantino López na Benedicto López.
Wanda yatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere azasura mu gihe azamara mu biruhuko. Ibitangazamakuru byo muri Argentine byanditse ko ashobora kuba yararukomereje i Nairobi muri Kenya.
Rutahizamu Mauro Icardi yasuye u Rwanda nyuma y’uko bagenzi be Sergio Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer bakinana muri Paris Saint Germain [PSG] na bo baheruka kurugiriramo ibihe byiza.
Aba bakinnyi bageze i Kigali ku wa 30 Mata 2022; mu minsi bahamaze basuye ibice birimo Pariki y’Igihugu y’Akagera; iy’Igihugu y’Ibirunga n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
PSG ni imwe mu makipe afitanye amasezerano n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yo kwamamaza u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!