Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Gashyantare 2023, Umunsi wahariwe Abakundana, St Valentin.
Miss Iradukunda Liliane abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yananiwe guhisha ikimuri ku mutima ashimangira ko ari mu munyenga w’urukundo.
Yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umusore bakundana amwifuriza umunsi mwiza w’abakundana. Yagize ati “Umunsi mwiza wa St Valentin.”
Si ubwa mbere Miss Iradukunda Liliane agaragaje urwo akunda Imfura Kenny kuko mu minsi yashize yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, agaragaza ko ari we muntu yishimira kurenza abandi.
Si ibi gusa kuko Miss Iradukunda Liliane akunze gusangiza amashusho atandukanye abamukurikira kuri Tiktok agaragaza we n’umukunzi we bari kwishimira urukundo rwabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!