Nsabimana Aimable yateye ivi ku nshuro ya kabiri kuko mbere yari yasabye Issa Leila kumubera umugore ku wa 21 Gashyantare 2021.
Uyu myugariro ajya guterera ivi Issa Leila yatangarije IGIHE ko we n’umukunzi we, bateganyaga kubana ariko nta wamenye aho ibyabo byarangiriye.
Nyuma y’imyaka ibiri inkuru y’urukundo rw’aba bombi ibaye kimomo, Nsabimana yagaragaje ko afite umukunzi mushya, yifuza kuzabana na we mu buzima asigaje ku Isi.
Mu gihe hizihizwa Umunsi w’Abakundana, St Valentin, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Gashyantare 2023, Nsabimana Aimable yateye ivi, asaba Grace kumubera umugore.
Uyu musore wahoze ari Kapiteni wa Police FC yasabye umukunzi we kuzamubera umugore na we arabimwemerera, ahita amwambika impeta.
Nsabimana Aimable yanyuze mu makipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye. Ni umwe mu bakinnyi 30 bari bagize Amavubi yakinnye Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2020, yabereye muri Cameroun.
Uyu mukinnyi yatangiriye gukina muri SEC Academy akiri muto, ajya muri Marines FC, yayivuyemo yerekeza muri APR FC mbere yo kwerekeza muri Minerva Punjab FC yo mu Buhinde. Yanakiniye amakipe arimo Police FC yanabereye kapiteni.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!