Saa Sita mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, nibwo Irambona yasezeranye na Mugeni Olive bakunze kwita Olivia, umuhango wayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Mutuyimana Gabriel.
Nyuma yo kwibutswa no gusobanurirwa amategeko yerekeranye n’abagiye gusezeranywa, Irambona na Olivia barahiriye ko bagiye kubana ndetse baranabisinyira.
Irambona na Mugeni bamaze imyaka itatu bakundana, bazasezerana imbere y’Imana tariki ya 23 Werurwe mu itorero rya Church of God Kicukiro.
Uyu mukinnyi akinira Rayon Sports guhera mu 2013 ndetse akaba aheruka kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu Ukwakira umwaka ushize.
Inkuru bifitanye isano: Umwihariko w’urwajyanye Irambona wa Rayon Sports ku Kacyiru gushaka Olivia bagiye kubana akaramata
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO