Uyu mupasiteri w’inshuti y’u Rwanda, ni we washinze Itorero rya Saddleback Church rikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umuryango Peace Plan.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, yitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu [Leaders Breakfast Fellowship] yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship [RLF] , aho yari kumwe na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi.
Pasiteri Rick Warren udahwema kugaragaza u Rwanda nk’igihugu cye kandi akunda, yavuze ko agiye kumara imyaka 20 amenyanye na Perezida Kagame.
Ati “Nahuguye abapasiteri benshi cyane ku Isi, kurenza undi muntu uwo ari we wese. Nahuguye abapasiteri barenga miliyoni barimo abarenga 3000 bo mu Rwanda. Niyo mpamvu nzi abantu bose hano, niyo mpamvu nkunda buri wese hano mu Rwanda.”
“Umwaka utaha, ndatekereza ko izaba ari imyaka 20 ishize, Perezida Kagame anyandikiye ibaruwa yatangiye umubano wacu. Ubucuti mfitanye na Perezida wanyu ntabwo busanzwe.”
Pasiteri Warren yavuze ko iyo ageze mu Rwanda abantu ba mbere aba ashaka kubona ari abana ba Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma kuko abafata nk’abuzukuru be.
Ati “Ubwo nari ngeze hano, abantu ba mbere nashakaga kubona ni abuzukuru ba Madamu Jeannette Kagame kubera ko mba numva nanjye ari abuzukuru banjye.”
Pasiteri Rick Warren yavuze ko yishimiye guhura na bo ndetse ngo yavuyeyo abijeje ko azabigisha gusenga.
Yahishuye ko ubwo Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bakoraga ubukwe yari yabwitabiriye aho yari kumwe n’inshuti ye, Antoine Cardinal Kambanda.
Yahishuye uko Ange Kagame na Ndengeyingoma bamenyaniye muri Rwanda Day
Pasiteri Warren asanzwe ari mu bagize Inama Ngishwanama ya Perezida Kagame, PAC [Presidential Advisory Council], ndetse ni umwe mu bakunze kwitabira ibikorwa by’u Rwanda, byaba ibibera mu mahanga cyangwa imbere mu gihugu.
By’umwihariko mu 2016, yitabiriye Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California, ndetse anatanga ikiganiro cyagarutse ku mpamvu yaje kwisanga ari inshuti y’u Rwanda.
Aha niho yahise abwira abitabiriye amasengesho ya Leaders Breakfast Fellowship, ko umunsi umwe ubwo yari muri Rwanda Day, aho yavugiye ijambo ari ho Ange Kagame yaje kumenyanira na Ndengeyingoma.
Ati “Umunsi umwe nari nagiye kuvuga ijambo muri Rwanda Day muri San Francisco, umusore n’inkumi bitegura kubana barahura, amazina yabo ni Bertrand na Ange.”
Yakomeje agira ati “Ndi muganga w’urukundo! Kandi mpuza abantu, niba mugiye gukora Rwanda Day, hari undi muntu uzambikwa impeta. Niyo mpamvu mbazi [Ange na Bertrand] kuva na mbere y’uko bashyingiranwa.’’
Pasiteri Rick Warren yavuze ko hari indi mpamvu ikomeye ituma akunda Ange Kagame, kuko ngo ari umunyembaraga.
Ati ‘‘Nkunda abagore b’abanyembaraga, nashakanye n’umugore w’umunyembaraga, Mama wanjye na Nyogokuru bari abagore b’abanyembaraga, mfite abakobwa n’abuzukuru b’abanyembaraga.’’
Amafoto: Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!