Mbere yo gukundana na Fradegrada w’imyaka 30, Prince Boateng yabanje gutandukana n’uwo bari barashakanye mbere, Umutaliyani w’umunyamakuru Melissa Satta, bashinjanya gucana inyuma.
Melissa mbere yo gutandukana na Prince Boateng yahishuye ko imvune nyinshi umugabo we yahuraga nazo akenshi, zaturukaga ku kuba akunda imibonano mpuzabitsina ku buryo yayikoraga byibuze hagati y’inshuro zirindwi na 10 buri cyumweru.
Nyuma yo gutandukana bafitanye umwana w’imyaka ine, Prince Boateng yambitse impeta umunyamideli w’Umutaliyani, Fradegrada ku wa 6 Ukuboza 2021, amusaba kumubera umugore; baje gusezerana muri Nyakanga 2022.
Abagera kuri miliyoni 3.4 zikurikira uyu mugore, bakunze kumubona ku mafoto yambaye hafi y’uko yavutse ari kumwe n’umugabo we, bituma bashyirwa ku isonga mu byamamare biryohewe n’urukundo kurusha abandi.
Kuva uyu mukinnyi yasubira muri Hertha Berlin yatangiriyemo gukina ruhago, ubuzima bwe bwo mu kibuga bwatangiye kugabanuka ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo atangira kujya yishyiriraho ibihe byiza mu munyenga w’urukundo.
Biturutse ku gitekerezo cy’umugabo, aba bombi kandi biyemeje gushinga no gushyira imbaraga mu gukora ibinyobwa bisembuye ndetse Prince Boateng watanze igitekerezo, uruganda arwitirira umugore we “Fradegrada Wine”.
Kevin Prince Boateng yamenyekanye mu makipe akomeye arimo Tottenham Hotspur, Borussia Dortmund, Portsmouth, AC Milan na FC Barcelona. Yakiniye kandi amakipe y’ibihugu nk’u Budage mu bato na Ghana mu bakuze.


























Ibitekerezo 0