Kuri uyu wa Kabiri, nibwo amatariki y’ubukwe bw’uyu mukinnyi yagiye hanze, aho azasezerana na Nakazungu Aimée ‘Njungu’ bamaze imyaka isaga itatu bakundana tariki ya 27 Nyakanga 2019.
Rusheshangoga w’imyaka 24 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, yatangiye gukinira APR FC mu 2012 ubwo yayigeragamo avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa hano mu Rwanda.
Muri Nyakanga 2017, yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania ahawe ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika (42 500 000Frw), aho byavugwaga ko azajya ahabwa umushahara w’amadorali ibihumbi bitatu ku kwezi (2 500 000Frw) mu gihe azajya anagenerwa andi madorali 500 mu gihe ashoboye gutanga umupira wavuyemo igitego.
Rusheshangoga yamaze umwaka umwe muri Tanzania, ahita agaruka mu ikipe ya APR FC yasinyiye imyaka ibiri muri Kanama umwaka ushize. Kuva ayigarutsemo, uyu mukinnyi yagowe no kubona umwanya ubanza mu kibuga dore ko ku ruhande rw’inyuma iburyo, ahahurira na Omborenga Fitina.
Mu mikino itari myinshi amaze gukina, yagiye yifashishwa cyane mu mutima wa ba myugariro nk’umusimbura wa Rugwiro Hervé cyangwa akabanza ku mwanya we ubwo Omborenga yabaga adahari. Rusheshangoga aheruka gukina umukino APR FC yatsinzemo Mukura ibitego 2-1 i Huye mu gihe atakinnye uwa Sunrise FC mu mpera z’icyumweru gishize.



















TANGA IGITEKEREZO