Rutanga na Umunyana bari bafite ubukwe ku wa 25 Ukuboza 2021, ariko barabusubika kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yariho, asaba ko ababwitabira batagomba kurenga 75.
Binyuze mu butumire bwashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Mutarama 2022, bombi batangaje ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 6 Werurwe 2022.
Bagize bati “Umuryango wa Shyaka Simba Sultan n’uwa Kabengera Ignace, inejejwe no kongera kubatumira mu bukwe bw’abana babo; Umunyana Shamsi Sultan na Rutanga Eric buteganyijwe kuba tariki ya 6 Werurwe 2022.”
Gufata amafoto no kwiyakira bizabera i Kanombe ku nzu mberabyombi ya Queen Land Park saa Munani.
Tariki ya 24 Ukwakira 2019 ni bwo Rutanga Eric na Umunyana Shamsi basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Basanzwe babana nk’umugabo n’umugore ndetse bafite umwana w’imfura w’umukobwa, Isimbi Taalian.
Rutanga Eric akinira Police FC kuva mu mpeshyi ya 2020 aho yayigezemo avuye muri Rayon Sports mu gihe yamenyekanye akinira APR FC yakuriyemo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!