Shyaka Olivier yasabye Isaro ko yazamubera umufasha nyuma y’imyaka ibiri bamaze bakundana.
Ku Cyumweru ni bwo ibi birori byabereye kuri Iliza Malibu Beach kuri Muhazi.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ni umwe mu bakinnyi beza bakina muri Shampiyona y’u Rwanda y’abagabo y’icyiciro cya mbere mu mukino wa Basketball.
Uyu mukinnyi ufite inararibonye muri Basketball y’u Rwanda yagize uruhare mu gufasha REG BBC gutwara igikombe cya Shampiyona ya 2020/21 ndetse izitabira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2022) rizatangira muri Werurwe uyu mwaka.
Shyaka w’imyaka 27, yavukiye i Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yiga amashuri abanza kuri E.P de Gitarama n’ayisumbuye muri Saint Joseph Kabgayi mu gihe yize Kaminuza muri ULK (Université Libre de Kigali) hagati ya 2013 na 2016, ahakura impamyabumenyi mu bijyanye n’ibaruramutungu (Bachelor’s Degree in Finance).
Mu 2011 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 mu gihe yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu nkuru mu 2013.
Hagati ya 2012 na 2013 yakiniye Kigali City BBC mu gihe cy’imyaka ibiri, nyuma yaho yerekeza muri Espoir BBC mu 2014 ayikinira imyaka itatu.
Mu 2018 ni bwo yagiye muri REG BBC akinira kugeza uyu munsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!