Tuyisenge na Musiime Recheal Jordin basezeraniye muri EPR Gisenyi, kwiyakira bibera muri Gorilla Hotel i Rubavu.
Ku wa Gatanu ni bwo habaye gusaba no gukwa mu bindi birori byabereye i Ndera muri Gasabo.
Tuyisenge na Musiime Recheal Jordin basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura muri Gashyantare 2021.
Icyo gihe, bombi bari bateganyije ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, bazahita bakurikizaho gusezerana imbere y’Imana, ariko bisubikwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.
Tuyisenge Jacques yari mu bakinnyi bari mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2021.
Gusa, yawuvuyemo ku wa Kane nyuma ya saa sita kugira ngo yitegure ubu bukwe ndetse byitezwe ko nyuma y’ubukwe ahita asanga bagenzi be.
Tuyisenge Jacques ufite imyaka 29, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda no muri Afurika, arimo Kiyovu Sports yavuye mo yerekeza muri Police FC. Yayigiriyemo amahirwe yo kwerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya, ahava ari umwe mu bakinnyi bakunzwe.
Yavuye muri Kenya yerekeza muri Angola mu ikipe ya Petro-Atlético de Luanda yavuyemo agaruka mu Rwanda, asinyira ikipe y’Ingabo ya APR FC muri Nzeri 2020 amasezerano azageza mu mwaka wa 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!