00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Habereye ubukwe bw’akataraboneka

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 9 October 2013 saa 06:43
Yasuwe :

Ku Cyumweru cyashize tariki ya 6 Ukwakira 2013, habaye akataraba, ubwo umukobwa w’igishongore yashakanaga n’umugabo benshi batakwihanganira kwitirirwa nk’umugore utunzwe nawe, ku bw’ubumuga uyu mugabo abana nabwo, nyamara we barabanye ndetse, umukobwa yanga n’abandi bagabo beza bafite byose.
Ikinyamakuru The New Vision, cyanditse ko iyi ari inkuru izavugwa igihe kirekire mu mateka, ndetse bikaba bimwe mu byo abagabo benshi badashobora kwizera n’amaso yabo ko bishoboka.
Kuko ku Cyumweru, (…)

Ku Cyumweru cyashize tariki ya 6 Ukwakira 2013, habaye akataraba, ubwo umukobwa w’igishongore yashakanaga n’umugabo benshi batakwihanganira kwitirirwa nk’umugore utunzwe nawe, ku bw’ubumuga uyu mugabo abana nabwo, nyamara we barabanye ndetse, umukobwa yanga n’abandi bagabo beza bafite byose.

Ikinyamakuru The New Vision, cyanditse ko iyi ari inkuru izavugwa igihe kirekire mu mateka, ndetse bikaba bimwe mu byo abagabo benshi badashobora kwizera n’amaso yabo ko bishoboka.

Kuko ku Cyumweru, uyu mugabo witwa Sulaiman Busuulwa, ukunze kwitwa na benshi “Sula”, ugaragarwaho kuba abana n’ubumuga, ndetse akaba ari na mugufi bikabije kuko apima sentimetero nkeya z’uburebure, yarongoye umukobwa mwiza cyane w’igishongore ukomoka Jinja muri Uganda, mu birori by’ubukwe butari buhendutse na gato.

Shirat Namulondo, uyu mukobwa warongowe na Sula, ngo yanze shebuja washakaga kumurongora ngo amugire umugore, aremera atakaza akazi ariko asanga Sula yikundira kandi yishakira. Yiyemeje kuzajya aguma mu rugo akita ku mugabo we, kandi uyu mugabo nawe yiyemeje ko azamutunga rwose bitabaye ngombwa ko ajya kugoka akora.

Nubwo benshi basigaye bitotomba bibaza byinshi mu mitima yabo, bamwe bakanabibazanya mu mvugo zisanzwe, iyi nkuru y’abakundanye, yashimishije benshi ku rundi ruhande ku buryo bamwe bagirga bati koko burya aho Imana yaciye inzira nta kitashoboka.

Ubu bukwe bw'akataraboneka bwabaye gihamya ko urukundo rw'ukuri koko rubaho

Namulondo yagejeje uyu mugabo iwabo yakirwa neza

Namulondo yajyanye umugabo we kumwerekana aho avuka, muri Nkokonjeru, Kyengera maze banasezerana imbere y’imana, mu musigiti mbere yo kwiyakira byoroheje, ahitwa Mugongo- Kyengera.

Benshi mu rubyiruko rwa Kyengera bari baheze mu gutangara, bavuga ko bazagenda bakegera Sula akababwira ibanga akoresha ngo yigarurire imitima y’abakobwa, bagira bati: “Busuulwa agomba kubarwa mu ntwari za Kyengera, kuko Imana itaramuhaye ibindi byose, imwihereye umugisha wo kurongora umugore mwiza utangaje, kuko ubu bukwe bwabo buzahora bwibukwa bunavugwaho.!”

Abakuze bo ariko barimo gukomeza gutangara, bumijwe n’ibyo babonye, bibaza uburyo Busuulwa ashobora gukora ibijyanye n’inshingano zizaba zimureba.

Namulondo n'umugabo we Sula basangira amafunguro ya mu gitondo

Uko aba bakunzi baje guhura

Uko Sula abivuga

Busuulwa abivuga muuri aya magambo: njye nkorera Riley Packaging Uganda limited, nk’umukozi ushinzwe kwandukura imibare y’ibikorwa n’ibicuruzwa muri Mudasobwa.

Muri 2011 Namulondo nawe yaje kwinjira muri iyi kompanyi akora nk’umwe mu bakozi bakorera mu gice gikora ibicuruzwa.

Busuulwa avuga ko Namulondo yamaze ukwezi kose akorera muri uru ruganda ariko batarahura kuko ngo buri gitondo Busuulwa yahoraga atambuka ahita yinjira mu biro bye atabanje kugira undi muntu uwo ariwe wese areba.

Ariko ngo nk’uko byari mu mugambi w’Imana, umunsi umwe ubwo Sula yari aje ku kazi ntiyeigeze yinjira mu biro nk’uko yari asanzwqe abigenza, ahubwo yatinze avuganaho na bagenzi be bakorana, maze hashize akanya gato uyu mukobwa mwiza cyane, abona nawe arinjiye mu irembo ry’ikigo.

Ati: “ Ubwo namubonaga, umutima wange wahise utangira gutera nk’inkuba zikubita mu gituza cyanjye. Umwe muri bagenzi banjye wari wabashije ko uwo mukobwa yandangaje, yahise ambaza icyo mbaye, maze aranyaruka aragenda aramuhamagara ngo aze adusuhuze.

Uyu mukobwa yari afite ikinyabupfura aratwegera araturamutsa arangije arakomeza arigendera, ariko nta kintu namubwiye kuko nari nabuze amagambo.

Mu gihe kirekire cyane cyakurikiyeho, ibitekerezo byanjye byose byari kuri uyu mukobwa; Nashoboraga no kumubona mu nzozi zanjye! Umunsi umwe naremeye mbitsa umwe mu nshuti zanjye ibanga ry’urukundo nari mfitiye uwo mukobwa ndamusaba turajyana mwereka umukobwa mpora ntekerezaho, ariko ntiyagira inama nimwe angira, kuko ahari yatekerezaga ko ntashobora kuba nakwigarurira uyu mukobwa. Ariko njyewe ku ruhande rwanjye nakomeje gusenga Imana.

Ku bw’ubunt bw’imana twaje kongera guhura ubwo yinjiraga nanone mu irembo ry’ikigo ku kazi. Icyo gihe namubwiye ikintu kimwe cyonyine ko numvaga nshaka kumuvugisha. Uburyo nabonye abyakiriye bwansubijemo ikizere ko ibintu bishobora kuba bimeze neza.

Byamutwayemo akanya kugira ngo azabashe kuza kundeba. Maze ntangira kwibwira ko wenda ahari yaba yaratewe ikibazo n’ibyo namubwiye, bitangira kuntera ikibazo.

Nyuma y’ibyumeru bibiri yarashyize aza kundeba, ndangije mubwira ikintu kimwe cyonyine nti: ’Ndakwishimira!’ Hakurikiyeho guceceka gukabije, maze bigeze aho mu kwikura mu isoni mpita musaba numero ye ya telefoni.

By’amaburakindi yampaye numero ya nyirasenge, ariko kuzabasha kumugeraho byari bikomeye nko kubona kibonumwe kuko nta na rimwe nabashaga kuba namubona kuri telefoni ya nyirasenge.

Ariko amahirwe yari mu ruhande rwanjye kuko nashyize ngahamagara nkabasha kwitabwa nawe nkamuvugisha, byansubijemo intege numva mbaye nk’umwana nanone, ku buryo iryo joro naraye ntasinziriye nyuma yo kumuvugisha, kuko nagumye kurota uburyo najya muvugisha buri gihe.

Namulondo Shirat, si umuntu urajwe ishinga n’amafaranga kuko buri gihe uko nageragezaga kumuha amafaranga nyuma yo gusohokana nawe, yahitaga ayanga. Ubu noneho ndemera ko Atari impuhwe yabaga angiriye, ahubwo ko ari uko yari asanzwe yitereye mu mutima we, kuko njyewe mfite ubushobozi bwinshi kurusha abantu badafite ubumuga benshi.

Namulondo ni umukobwa udafite kamere yo kwirirwa yishinza ku bagabo hirya no hino. Ninde mukobwa mu bariho uyu munsi ushobora kuba yakwanga ikifuzo cya Shebuja akamwanga ahubwo akemera no kureka akazi?

Njye ndi inde wo kuba nakwegukana umukobwa mwiza nk’uyu nguyu? Njye niteguye kumubyarira abana nkanabarera kuko ndi umuntu ufite ubushobozi bwinshi kurusha abantu bazima benshi.

Ndirimbana n’abagabo b’ibigango mu itsinda duhuriyemo rikora ibikorwa byo kunezeza abantu mu gihe mba mfite akanya ko kwinezeza.

Iri tsinda ryacu rihura muri weekend iyo twabonye ikiraka cyo kugira aho turirimba. Turi abantu bane mu itsinda, aribo; Twaha Katongole, Nashibu Mayiga na Daudi Matovu.

Haba mu byiza no mu bibi Namulonda yita kuri Sula

Ku bwa Namulondo

Namulondo we avuga imihurire yabo muri ubu buryo: Twahuriye ku kazi mu myaka ibiri ishize. Nibwo nari ngitangira akazi ariko mpita ntakaza telefoni ngendanwa yanjye, nyita ku kazi kuko tutari twemerewe kwinjirana telefoni mu kazi.

Umusekirite yarazifata akazitubikira, maze ubwo nari ndimo kumuhereza iyanjye ihita itakara hasi irangirika, ku buryo ubwo Sula yanyakaga numero yambonaho namuhaye iya masenge kuko ariwe twabanaga.

Nabwiye masenge ko Sula ari inshuti yanjye maze mu mwaka wa mbere wo gukundana nawe, nasabye masenge ko namujyana gusura Sula.

Umunsi umwe twari tuvuye ggusohoka na masenge, maze ansaba ko namujyana kumwereka ya nshuti yanjye ihora ihamagara kuri telefoni ye.

Namujyanye kuri uyu mugabo wtumaga ndara ntasinziriye, ku buryo mu mizo ya nyuma twahise dutangira kubana mu mwaka wa kabiri wakurikiyeho wo gukundana kwacu, tubana ahitwa Ng’andu muri Mukono.

Nyuma yahoo naje kugirana ibibazo na databuja, ashaka ko turyamana nkamwangira. Ubwo Sula yabyumvaga yahise ambuza kongera gusubira ku kazi kuburyo ubu ndi umugore wo mu rugo gusa.

Ntashaka ko hari ahantu aho ariho hose nasohokera tutari kumwe, Habe yemwe no kujya hanze niyo yaba ari ukujya guhaha ibyo kurya. Twohereza abantu bakaduhahira. Naho ubundi igihe kinini mba ndi kumwe nawe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka yansabye ko twashyingiranwa. Maze ndishima cyane kuko yafashe icyemezo. Namujyanye ku babyeyi banjye ngo baduhe umugisha, maze Marume arambwira ngo niba aricyo cyifuzo cyanjye nkaba ariwe nahisemo mfite umugisha we kuko arinjye uzabana nawe mfite uburenganzira bwo gukomezanya n’imigambi yanjye.

Impamvu nabanye na Sula

Mbere na mbere ababyeyi banjye bari baritabye Imana, bituma ndererwa muri bene wacu ubuzima bwose, kandi ubuzima ntibwari bunyoroheye.

Nigeze kugira umugabo wankinishije, arangije antera inda kandi ubu mfite umwana we. Kuva ntwite kugeza ubu yamfashe nabi nk’umwanda.

Yahoraga asohokana n’abandi bakobwa, njye akanyereka ko ntacyo mvuze. Buri gihe uko umuntu w’umugabo yancaga iruhande, byanyibutsaga wa wundi.

Ubwo Sula yamvugishaga, nabitekerejeho byimbitse, ndangije mfata umwanzuro ndavuga nti nyuma y’ibi byose ndashyize mbona uwo nziharira njyenyine, kuko ibyonnyi n’inkongoro bitazaba bimwitayeho. Kandi mpora mbwira abakobwa mbagira inama ko kuri uyu we nzarwanda mpaka ku gupfa.

Ni umugabo witonda ucisha make kandi udatongana. Ndetse na Masenge yaramukunze inshuro ya mbere yamuvugishaga.

Kandi hejuru ya byose Sula arashoboye mu buryo bwose, kuko nk’ubu mbavugisha ntwite umwana weinda y’amezi abiri.

Ibi biragaragaza ko njye ntari nkeneye amafaranga ye ahubwo ari urukundo gusa nari nkeneye. Narahiriye kuzamwitaho hamwe n’abana bacu kandi naranabisengeye mbisaba Imana.

Mu bukwe bwabo buri wese yari yishimiye mugenzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages