Ubukwe bwabo buzaba 23 Gashyantare 2019. Hazaba ibirori byo gusezerana imbere y’Imana muri Eglise Vivante ku Kimihurura n’ibirori byo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe bizabera muri Camp Kigali (Akagera Hall).

Isimbi Mimi Roselyne ugiye kurushinga na Mike Karangwa yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe.

Urukundo rwa Mike Karangwa na Isimbi ntirwigeze rwumvikana cyane mu itangazamakuru kuko rwamenyakanye mu ntangiro za Mutarama ubwo impapuro z’ubutumire zajyaga hanze.

Mike Karangwa aherutse gutangaza ko uyu mukobwa bamenyanye kuva mu buto ndetse akaba yujuje indangagaciro zirimo kuba akunda gusenga ndetse anubaha unacisha make.

Karangwa yubatse izina mu buryo bukomeye mu itangazamakuru mu Rwanda, yakorewe ibitangazamakuru birimo Radio Salus, Isango Star na Tv10.

Yanabaye umukemurampaka igihe kinini muri Miss Rwanda ndetse mu bihe bye bya mbere mu itangazamakuru yakanyujijeho nk’umuhanzi. Benshi bamwibukira kuri Radio Salus mu biganiro nka Salus Relax na ‘Sunday Night’ gica ku Isango Star yubakiyemo izina ndetse na Ten Tonight yakoraga kuri Tv10.

Ubu ubuzima bwe mu itangazamakuru yabwerekeje ku kiganiro anyuza ku rubuga rwa Youtube yise Showbizz Today, aganiramo n’ibyamamare ndetse akanatangaza amakuru atandukanye mu myidagaduro anyura abakunze be.

Uretse ibyo, ashinzwe n’itumanaho mu Kaminuza y’u Rwanda.

Ni umunsi ukomeye kuri Isimbi witegura gushyingirwa
Ni umunsi ukomeye kuri Isimbi witegura gushyingirwa
Isimbi Mimi Roselyne yari yabukereye
Isimbi Mimi Roselyne yari yabukereye
Isimbi yasangiye n'urungano mbere yo gushyingirwa
Isimbi yasangiye n'urungano mbere yo gushyingirwa
Mu byo Karangwa avuga ko yakundiye uyu mukobwa harimo kuba akunda Imana
Mu byo Karangwa avuga ko yakundiye uyu mukobwa harimo kuba akunda Imana
Isimbi yeretswe urukundo afitiwe n'urungano
Isimbi yeretswe urukundo afitiwe n'urungano
Wari umunsi w'umunezero ku bitabiriye 'bridal shower' ya Isimbi
Wari umunsi w'umunezero ku bitabiriye 'bridal shower' ya Isimbi
Akanyamuneza kari kose
Akanyamuneza kari kose
Mike Karangwa na Isimbi Roselyne bitegura kurushinga
Mike Karangwa na Isimbi Roselyne bitegura kurushinga
Urukundo rwabo rumaze igihe kinini
Urukundo rwabo rumaze igihe kinini

Umva indirimbo Mike Karangwa yakoze akiri umuhanzi afatanyije na The Ben yitwa ‘Impano’

Amafoto: Mjere Pictures