00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Tessy yarongowe n’Umuraperi Shizzo (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 January 2026 saa 03:30
Yasuwe :

Umuraperi Hakizimana Ishimwe Agappe uzwi nka Shizzo yasezeranye n’Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamenyekanye nka Tessy, mu birori binogeye ijisho byitabiriwe na benshi bazwi mu myidagaduro.

Shizzo yasabye anakwa Tessy, nyuma basezerana imbere y’Imana. Ibirori byose byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, ku Intare Conference Arena i Rusororo, ni naho habereye umuhango wo kwiyakira basangira n’inshuti n’imiryango.

Aba bombi bakoze ubukwe mu gihe baherukaga gukora umuhango wo gusezerana mu mategeko, wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ku wa 8 Mutarama 2026.

Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024, ariko impande zombi ziryumaho. Gusa bakunze kubwirana amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma benshi batera hejuru, bavuga ko iby’aba bombi biri kugana aheza.

Ku wa 14 Kamena 2025, Shizzo yari yambitse impeta Tessy mu birori byabereye i Dubai byitabiriwe na bamwe mu nshuti zabo.

Mu Ukwakira 2025, umuryango wa Shizzo wagiye gufata irembo kwa Tessy.

Tessy ni umwe mu bari bamaze igihe bakora ku Isango Star aherutse no gusezeraho, ubu asigaye mu kiganiro ‘This & That’ gitambuka kuri Shene ya YouTube ahuriyeho na Blandy Star.

Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu baraperi bamaze igihe kinini mu muziki w’u Rwanda. Mbere yo gukundana na Tessy yari yarakundanye na Alliah Cool baje gutandukana.

Izi ni zo modoka zatwaye abageni
Inkumi zagaragiye Tessy ni uku zaserutse
Tessy na Marraine we bari bafite akanyamuneza ku maso
Abasore bagaragiye Shizzo ni uku bari bambaye
Tessy yaserutse atya mu birori byo kumusaba
Tessy ubwo yari ageze mu muhango wo gusaba no gukwa, yari agaragiwe n'abasore babiri
Akanyamuneza kari kose kuri Tessy
Bari bamaze iminsi basezeranye imbere y'amategeko
Aba bombi bakoze ibirori biryoheye ijisho
Imiryango y'aba bombi yamaze kuba umwe
Ibi birori byari binogeye ijisho
Ibirori byose babikoreye mu Intare Conference Arena i Rusororo
Shizzo ni umwe mu baraperi bamaze kubaka izina mu Rwanda
Shizzo na Tessy bari bamaze imyaka ibiri bakundana
Shizzo mu muhango wo gusaba no gukwa Tessy bamaze kuba umugore n'umugabo imbere y'Imana, umuryango n'amategeko
Mu 2024 nibwo urukundo rw'aba bombi rwatangiye kuvugwa ariko bakabihakana mu itangazamakuru
Tessy ntabwo amaze igihe kinini amenyekanye mu itangazamakuru ry'imyidagaduro mu Rwanda
Tessy ntabwo akibarizwa mu ngaragu
Tessy mu muhango we wo gusabwa no gukobwa
Shizzo yahaye impano umugore we Tessy
Itorero Indashyikirwa ni ryo ryasusurukije abitabiriye ibi birori
Muyoboke Alex ni umwe mu bitabiriye ibi birori bya Shizzo na Tessy
Bamwe mu banyamakuru batashye ubukwe bwa Tessy na Shizzo
Ahabereye ibirori bya Shizzo na Tessy ni uku hari hateguye

Amafoto: Kwizera Remmy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages