Ni imihango yabereye mu cyumba mberabyombi cy’Akarere Ka Nyanza kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021. Basezeranyijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme.

Gatera yabwiye IGIHE ko we na Mukarugamba bamaze imyaka irenga umunani bakundana, bityo bakaba bariyemeje kubana akaramata.

Ati “Ni iby’agaciro kandi birashimishije, ubu mu mategeko ndi umugabo ufite umugore. Mu myaka umunani tumaranye twagiranye ibihe bidasanzwe, birashimishije cyane kuba nsezeranye n’uwo nkunda.”

Gatera na Mukarugamba basezeranye imbere y’amategeko mu gihe biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izaba kuri iki Cyumweru taliki ya 29 Kanama 2021 nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire.

Gatera ba Mukarugamba basezeranye imbere y'amategeko kuri uyu wa Kane
Gatera ba Mukarugamba basezeranye imbere y'amategeko kuri uyu wa Kane
Basezeranyijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme
Basezeranyijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme
Gatera ashyira umukono ku masezerano yagiranye na Mukarugamba yo kubana akaramata
Gatera ashyira umukono ku masezerano yagiranye na Mukarugamba yo kubana akaramata
Mukarugamba ashyira umukono ku masezerano yagiranye na Gatera yo kubana akaramata
Mukarugamba ashyira umukono ku masezerano yagiranye na Gatera yo kubana akaramata
Umunyamakuru wa RBA, Gatera Edmond, yasezeranye imbere y'amategeko
Umunyamakuru wa RBA, Gatera Edmond, yasezeranye imbere y'amategeko

[email protected]