Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kicukiro ku wa Kane, tariki 31 Werurwe 2022.
Mukayiranga yasezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko mu kwezi kwa Gashyantare yari yambitswe impeta na Ayabagabo Faustin, amusaba kuzamubera umugore w’ubuzima bwe bwose.
Uyu musifuzi mpuzamahanga yari yaherekejwe n’umubyeyi we, inshuti ze za hafi ndetse n’abavandimwe be bari baje gusangira na we ibyishimo.
Ubwo aheruka kuganira na IGIHE, Mukayiranga yavuze ko we n’umugabo we bamaze imyaka itatu bari mu munyenga w’urukundo.
Nubwo amatariki y’ubukwe bwa bo ataramenyekana, ariko amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bombi bazasoza umwaka barahamije isezerano ryo kubana akaramata.
Ubusanzwe Mukayiranga asifura muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo ndetse ajya anasifura imikino mpuzamahanga ku rwego rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!