Ibirori uyu musore yasabiyemo urukundo byabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2018 kuri Urban Hotel byitabirwa n’inshuti ze ziganjemo abakinnyi.
Icyo gihe, uyu myugariro w’ibumoso yashyigikiwe n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports nka Mugisha François Master, Mutsinzi Ange Jimmy, Djabel Manishimwe n’Umutoza wabo Roberto Oliveira Goncalves do Carmo bita Robertinho.
Yanahise abwira IGIHE ko ashobora gukora ubukwe mu mpeshyi ya 2019 ariko ubu yamaze gushyira hanze urupapuro rw’integuza y’ubukwe bwe yerekana ko buzaba muri Werurwe 2019.
Kuri uru rupapuro rw’integuza rwerekana ko uyu musore w’imyaka 26 azakora ubukwe ku wa 23 Werurwe n’umukunzi we Mugeni Olivia.
Ntabwo indi mihango ijyanye n’ubukwe bw’uyu musore yayishyize hanze kuko yanditse ko impapuro z’ubutumire arizo zigiye guhita zikurikiraho hakamenyakana ibijyanye n’ibirori.
Irambona mu kiganiro aherutse guha IGIHE yavuze ko atafashe umwanzuro wo kubana na Mugeni ahubutse kuko yari amaze imyaka itatu aziranye nawe ndetse ari izingiro ry’ibyishimo bye , akanaba icyuzuzo cy’umutima we.
Ati “Si ukuba ari umukunzi wanjye gusa ahubwo ni n’umujyanama wanjye mu kazi nkora k’umupira w’amaguru. Kubana nawe ntekereza ko bizanteza imbere kurushaho.”
Irambona azaba abaye undi mukinnyi wa Rayon Sports ukoze ubukwe nyuma ya Manishimwe Djabel uherutse kurushinga na Niyitunganye Kawthar tariki 26 Mutarama 2019 ndetse na Mukunzi Yannick wahoze muri iyi kipe uherutse gusezerana mu mategeko n’umukunzi we Iribagiza Joy tariki 20 Mutarama 2019.


















TANGA IGITEKEREZO