Mbaboneye w’imyaka 25 ukomoka mu Ntara y’i Burasirazuba mu Murenge wa Kigarama avuga ko kubyarira mu rugo ari kimwe mu byatumye abana n’umugabo w’umukene utagira uburiri wirarira kuri sima.
Mu kiganiro Mbaboneye yagiranye na IGIHE hagakoreshwa izina ritari irye bwite ku bw’umutekano we, yavuze ko kubana kwe n’uyu mugabo byatewe n’uko yatinyaga ko ashobora kuzagumirwa amusanga atamukunda.
Umugabo we yari umwe mu Banyarwanda birukanwe muri Tanzania ubu akaba yaratujwe by’agateganyo mu Kagari ka Kankuba, Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge aho bakiri kumwe kuko ngo yaje kumukunda nyuma.
Mbabone yavuze ko yashakanye na we akigera mu Nkambi ya Kiyanzi mu Karere ka Kirehe kuko ngo yatinyaga kugumirwa gusa nyuma yo kubyarira iwabo agahora atotezwa n’ababyeyi be.
Yagize ati: “Hoya sinabanye nawe mukunda na gato pe! Kuko nta n’ikintu yigiriraga kandi n’icyo gihe yiberaga mu Nkambi ya Kiyanzi y’abirukanwe muri Tanzaniya, kurya kuri we bimubera ikibazo. Naje kumusanga kuko nari namaze kubyarira mu rugo mbona nta mugabo nzabona”.
Ese yamenyanye ate n’umugabo we?
Mbaboneye yakomeje abwira IGIHE uburyo yamenyanye n’uyu mugabo we bisanzwe ari uko bahuriye mu gace avukamo, binarangira babanye.
Yagize ati: “Twamenyaniye mu gace mvukamo k’ahitwa mu cya Gasenyi muri Kirehe ngiye kuvoma. Yaje kunyumvisha uburyo yankunze kandi ko yanaburanye n’umugore we muri Tanzaniya yifuza ko tubana mufasha kuko agira ikibazo cy’uburwayi bw’amaso”.
Yongeyeho ati: “Ni bwo yansabye ko twabana nkajya mufasha muri ubwo buryo twabanye ariko nabyemeye vuba atari uko mukunda ahubwo natinyaga kugumirwa”.
Avuga ko yageze ho akamukunda
Uyu mugore Mbaboneye avuga ko uko iminsi yagiye yicuma ari ko yaje kugenda akunda umugabo we.
Yagize ati: “Maze kubana nawe natangiye kugenda mukunda buhoro buhoro uko twagendaga tumenyerana, kuko n’ubwo twaryamaga hasi no kubona icyo kurya byari ikibazo gikomeye cyane no kugeza ubu, narabyirengagije kugira ngo nubake”.
Uko agereranya iwabo n’urugo yubatse
Yagize ati: “ Mu rugo hari heza cyane ugereranije n’ubuzima mbayemo n’umugabo wanjye ubu. Mu rugo sinaryamaga hasi, kuburara ntibyabagaho iminsi ibiri ikurikiranye, yewe narogaga kandi nkacya mpindura imyenda mu buryo bugaragarira buri wese. Ariko aha mfite imyenda itatu gusa kandi ndara ku isima hasi”.
Mbaboneye yakomeje yemeza ko n’ubu bakoresha uburyo bwose bakarwazarwaza kugira ngo babone icyo kurya.
Yagize ati: “Sha! N’ubu biragoye kubona icyo kurya kuko turya ari uko wenda twabonye ikiraka cyo guhingira abantu, kandi ndacyaryama hasi, yewe nta n’ahantu tugira ho guhinga”.
Ntiyifuza gusubira iwabo
Mbaboneye yavuze ko n’ubwo ubuzima bugoye adashobora kongera kwemera gusubira iwabo ahora umugabo we ubukene kuko basigaye bakundana cyane.
Yagize ati: “Hoya ubu namaze kumukunda, singitekereza no mu rugo na gato n’ubwo ho nta kibazo gikomeye cy’ibiryo nahuraga na cyo, kandi ubu ndamukunda ku buryo n’iyo haza ufite miliyoni ntamwemera”.
Bamwe mu baturanyi ba Mbaboneye n’umugabo we batangazwa n’uburyo uyu muryango ubanye neza bemeza ko ibyo yakoze bidakunze kugaragara aho umugore asanga umugabo udafite ikintu na kimwe mu nzu abisize iwabo.
Hari n’abandi bakeka ko gutotezwa n’ababyeyi bishobora kuba byarabaye intandaro yo kwemera kwinjira muri ubwo buzima.



















TANGA IGITEKEREZO