Ku wa 31 Gicurasi 2022, ni bwo Murekezi Pacifique yizihije isabukuru ye y’amavuko. Ni iya mbere yagize kuva arushinze na Bahati Grace.
Kuri uyu munsi, Bahati Grace yateye umugabo we imitoma mu kumwifuriza ibihe byiza bimwibutsa umunsi yaboneyeho izuba.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Isabukuru nziza rukundo rwanjye! Uri impano yaturutse ku Mana. Ni amahirwe adasanzwe kuba ndi ku ruhande rwawe nkakubona ukura, ndagukunda kandi nishimiye kuzarerera hamwe umuryango wacu. Ndagukunda!”
Muri Nzeri 2021 ni bwo Miss Rwanda 2009, Bahati Grace yakoze ubukwe bw’agatangaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwo yihebeye Murekezi Pacifique umuhungu wa Fatikaramu wakinnye mu Ikipe ya Rayon Sports.
Ni ubukwe bwatashywe n’ibyamamare binyuranye nka Meddy n’umugore we Mimi, The Ben, Ally Soudy, Miss Umutesi Kayibanda Aurore, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa, Ndayishimiye Jean Claude na Jay bazwi mu kwerekana imideli, Cedru wamamaye mu gukora amavidewo y’indirimbo n’abandi benshi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!