00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bashakanye ntibavuga rumwe ku gucumbikira bene wabo mu rugo

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 1 August 2012 saa 10:15
Yasuwe :

Mu miryango imwe n’imwe uhasanga abantu bafitanye isano na ba nyir’urugo baza kwaka icumbi abandi bakaza kuhaba burundu. Bamwe mu bashakanye ugasanga bibaza bati ese mbere yuko tubana babaga he?
Zimwe mu mpamvu zitangwa n’umwe mu bashakanye, ushaka ko mwenewabo aza ngo bamucumbikire, usanga ahanini arizi zikurikira:Ntafite aho kuba, nta babyeyi afite, aje kwiga, ndashaka ko tubana n’izindi mpamvu zitandukanye.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bafite abo mu miryango yabo bacumbikiye, twasanze (…)

Mu miryango imwe n’imwe uhasanga abantu bafitanye isano na ba nyir’urugo baza kwaka icumbi abandi bakaza kuhaba burundu. Bamwe mu bashakanye ugasanga bibaza bati ese mbere yuko tubana babaga he?

Zimwe mu mpamvu zitangwa n’umwe mu bashakanye, ushaka ko mwenewabo aza ngo bamucumbikire, usanga ahanini arizi zikurikira:Ntafite aho kuba, nta babyeyi afite, aje kwiga, ndashaka ko tubana n’izindi mpamvu zitandukanye.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bafite abo mu miryango yabo bacumbikiye, twasanze abenshi baturuka ku ruhande rw’umugore, ibi ngo bigaterwa nuko abo ku ruhande rw’umugabo bakunda kunanirana n’abagore ahanini bitewe nuko babasuzugura bitwaje ko baba mu mutungo wabo(umugabo)

Ibi ni ibyatangajwe n’abantu batandukanye twaganiriye kuri iki kibazo, gikunda kugaragara hirya no hino mu miryango.

Nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’umugabo witwa Kanamugire Thomas, utuye mu Murenge wa Gatenga, umaze imyaka ibiri yubatse urugo., ngo kuva yashaka iwe mu rugo haje kuba abantu bagera kuri bane bose baturuka mu muryango w’umugore.

Impamvu umugore yamuhaye zatumye abo bantu baza kuhaba ngo zose zirumvikana kuko bamwe baje kwiga abandi ntibafite aho baba.

Nk’uko yakomeje abitangaza ngo kuriwe yumva bimubangamiye kuko mbere y’uko abana numugore we, abo bose bari bariho bafite n’aho kuba.

Iyo abwiye umugore we ngo babasezerere abona bimubabaje, nawe akabura uko abigenza ngo kuko akunda umugore we.

Bamwe mu banagiriye na IGIHE batanze inama y’uko mbere yo gucumbikira umuntu mu rugo hajya habanza kubaho kubyumvikanaho, mu rwego rwo kwirinda amakimbirane, cyangwa abakeneye gufashwa bakajya bafashirizwa aho basazwe baba.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages