Kugira ngo umuhungu atere umukobwa inda nuko baba bakoze imibonano mpuzabitsina. Ikibazo kibazwa n’abahungu batandukanye ngo ni ibikunze kuvugwa n’ababyeyi cyane cyane ab’umukobwa, aho babona umukobwa wabo amaze gutwara inda bagahatira umuhungu kumutunga kandi wenda atamukunda urukundo rwo kuba yamugira umugore.
Kugira ngo umuhungu atere umukobwa inda, bishobora guterwa ni mpamvu nyinshi zitandukanye, muri zo twavuga : Urukundo bafitanye, umunezero runaka wabageje ku gikorwa nyirizina, cyangwa se umwe muri bo akaba yashotoye mugenzi we bikaza kuvamo gukora imibonano mpuzabitsina.
Abantu batandukanye bakunda kwibaza iki kibazo bati: nyirabayazana ni nde kugira ngo umuhungu atere umukobwa inda? Ninde ubigiramo uruhare kurusha undi?ninde ufite uruhare runini muri icyo gikorwa hagati y’umuhungu n’umukobwa?
Abahungu baganiriye na IGIHE batangaje ko bombi bafite uruhare rungana muri icyo gikorwa, keretse iyo habayeho gufata ku ngufu.
Bongeraho ko hari igihe umuhungu atera umukobwa inda, utaritegura kuzana umugore bitewe ni mpamvu zitandukanye, cyangwa ukayimutera kubera uburangare bwabo bombi mu gihe batibutse gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye, aha rero abahungu bavuga ko uruhare runini rugirwa n’umukobwa.
Kuba bamwe mu babyeyi bahatira abahungu gutunga umukobwa bateye inda ngo ndetse rimwe na rimwe bagashyirwaho iterabwoba, ibi bituma ingo nyinshi zabanye muri ubu buryo zihorana amakimbirane nk’uko aba bahungu twaganiriye babidutangarije, bakaba basanga ari ihohoterwa riba ribakorewe.
Umwe mu basore utaratagaje amazina ye yadutangarije ko nawe yateye umukobwa inda, ikaba igeze mu mezi atanu, ariko ngo mu byo bavuganye ntibigeze bavugana ko uzamutunga nk’umugore we bari inshuti gusa, uyu muhungu akaba yemera ko umwana uzavuka aruwe kandi ko azamufasha muri buri kimwe cyose, ariko imiryango yabo yo siko ibibona ahubwo arimo kubwira umuhungu ko agomba kumuzana akamugira umugore bakabana.
Abakobwa twaganiriye tubasanze muri Kaminuza ya INILAK benshi muri bo bavuga ko atari ko babibona, kuko ngo basanga iyo umuhungu amaze kugutera inda, aba akwiciye ejo hazaza bityo bagasanga aba akwiye kugutunga nk’umugore we kuko uba umubyariye umwana, kugufasha kumurera byonyine ngo ntibihagije. Gusa hari abandi bake badutangarije ko kubana n’umuhugu mubitegetswe n’umuryango, byatuma urugo rudakomera bikaba byabyara n’amakimbirane.



















TANGA IGITEKEREZO