00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka itanu atabarutse, Rubangura yaributswe

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 7 May 2012 saa 07:10
Yasuwe :

Rubangura Vedaste watabarutse tariki ya 6 Gicurasi 2007, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi, inshuti ze n’umuryango we bahuriye i Nyanza, mu gitambo cya Misa yo kumusabira no kumwibuka wabereye muri Chapelle ya Mater Dei, ndetse n’indi mihango yakomereje iwe i Kavumu, ahari Intara y’Amajyepfo kuri ubu.
Bamwe mu nshuti ze n’abo mu muryango we, hari uko bazahora bamwibuka nk’uko bagiye babitangariza IGIHE.
Ruvenge Haruna, w’imyaka 67 yareranywe na Rubangura, barakorana, (…)

Rubangura Vedaste watabarutse tariki ya 6 Gicurasi 2007, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi, inshuti ze n’umuryango we bahuriye i Nyanza, mu gitambo cya Misa yo kumusabira no kumwibuka wabereye muri Chapelle ya Mater Dei, ndetse n’indi mihango yakomereje iwe i Kavumu, ahari Intara y’Amajyepfo kuri ubu.

Bamwe mu nshuti ze n’abo mu muryango we, hari uko bazahora bamwibuka nk’uko bagiye babitangariza IGIHE.

Ruvenge Haruna, w’imyaka 67 yareranywe na Rubangura, barakorana, aramukorera, baba n’inshuti. Avuga ko yari umuntu ugira impuhwe nyinshi kandi agafasha abantu benshi, cyane cyane impfubyi.

Ati: “Yari umuntu ugira neza, ugira impuhwe cyane. Rubangura yari umuntu uzi guca bugufi cyane, ku buryo wamuhagarikaga atanakuzi agahagarara akabanza akakumva. Nk’ibintu byose yagiye agura mu cyamunara ni ibyo yabwirwaga n’abantu bitunguranye, bamuhagaritse.”

Ibi abihuriraho na Evarde Niyigaba wari umushoferi we kugeza mu minsi ye ya nyuma y’ubuzima. “Ntiwashoboraga kumutwara wazamuye ibirahuri ngo abyemere. Yarakubwiraga ati: ‘Ntukajye umpisha, jya ureka abantu banyiramukirize!’ ”

Anastasie Mukaruziga, ni mushiki we umukurikira, nawe avuga ko Rubangura yari umugabo ukunda gukora kandi wabikomoye ku babyeyi, akagira impuhwe cyane, ku buryo abantu bari baramwise “Kimaranzara.”

Mukaruziga agira ati: “Yari umugabo ugira igikundiro, akagira urukundo, akamenya no kubana. Kuva atangiye gukora yafashije umuryango cyane, yaba twebwe abo tuva inda imwe, yaba n’abo hanze. Ntabwo yifuzaga kubona umuntu ubabaye. Nk’abandi bantu bo hanze bo baravugaga ngo Rubangura rwose ni Kimaranzara, iyo akoze mu mufuka, icyo azamuye nicyo aguha, ntajya asubizayo.”

Umuhungu we w’imfura Denis Rubangura, akaba n’umukuru w’umuryango, avuga ko yibukira se ku buryo yari umugabo w’umunyamurava, kandi ukunda abantu. Ati: “Data yagiraga impuhwe cyane ku buryo hari n’umuntu yishyuriye miliyoni 26 bendaga kumutereza cyamunara, bataziranye.”

Rubangura Vedaste yari mwene Rukatitabire Augustin na Kabanyana Angeline, wavukiye i Kavumu mu karere ka Nyanza, tariki ya 3 Mata 1942, atabaruka tariki ya 06 Gicurasi 2007, i saa kumi n’imwe za mu gitondo, aho yari mu bitaro i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Nyakwigendera Rubangura Vedaste
Ahari imva ya Rubangura na se Rukatitabire
Pasteur Bizimungu na Madamu bashyira indabyo ku mva ya Rubangura
Denis Rubangura, umuhungu w'imfura wa Rubangura
Masamba intore nawe yaririmbiye abari baje kwibuka umusaza Rubangura.jpg Masamba intore nawe yaririmbiye abari baje kwibuka umusaza Rubangura
Umwuzukuru wa Rubangura ari kuririmba anacurangira abaje kwifatanya mu kwibuka Sekuru
Denis Rubangura hamwe n'itorero ryataramanaga na se
Uwahoze ari Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Pasteur Bizimungu hamwe n'umuhungu w'imfura wa Rubangura mu mihango yo kwibuka Rubangura nyuma y'imyaka itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages