00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirimo yo gushyira ubwatsi bw’ubukorano muri Stade Mukebera y’i Rutsiro iri gusozwa

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 6 May 2026 saa 07:31
Yasuwe :

Imirimo yo gushyira ubwatsi bw’ubukorano "tapis synthétique" muri Stade Mukebera mu Karere ka Rutsiro, yari yaradindijwe n’ibura ry’ibikoresho nkenerwa, iri kugana ku musozo.

Iyi stade yatangiye kuvugururwa muri Nyakanga 2025, biteganyijwe ko mu mezi atatu ikibuga kizaba cyashyizwemo ubu bwatsi ariko kubera inzitizi z’ibikoresho ntibyahagereye ku gihe.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yagiranye na IGIHE, ubwo imirimo yatangiraga muri Nyakanga 2025, yari yahamije ko imirimo izarangira mu mpera za Ukwakira uwo mwaka.

Mu Ukwakira 2025, ubwo IGIHE yongeraga kubaza uyu muyobozi icyadindije iyi mirimo, yavuze ko habayeho inzitizi mu kohererezwa ibikoresho byo kubakisha ikibuga.

Ati “Hari inzitizi zabaye mu kohererezwa ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka ikibuga, ibya mbere bishobora kugera Kigali tariki 19 Ukuboza, bivuze ko nta gihindutse imirimo yarangira mu ntangiriro za Gashyantare 2026.”

Imirimo yo gushyira ubwatsi bw’ubukorano yasubukuwe mu cyumweru gishize, nyuma y’uko amakamyo yikoreye ibikoresho ahageze.

Kuri iyi nshuro Visi Meya Uwizeyimana yabwiye IGIHE ko ibikoresho byahageze, ndetse imirimo yo gushyira muri iki kibuga ubwatsi bw’ubukorano irimbanyije.

Ati “Ikibuga nikimara kugeramo [ubu bwatsi] turatangira kuganira n’inzego zishinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda, tumenye ibyo dusabwa, kugira ngo gikinirweho. Ibyakenera ingengo y’imari twatangira kubishaka, tukazabishyira mu ya 2026/27, kugira ngo Rutsiro FC izajye ihakirira imikino yo mu rugo.”

Ikibuga cya Stade Mukebera nikimara kubakwa kizaba cyujuje ibyo gisabwa kugira ngo cyemerwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA). Ibi bizafasha Rutsiro FC yakiriraga imikino kuri Stade Umuganda y’i Rubavu gusubira mu rugo.

Stade Mukebera imaze imyaka 12 kuko yafunguwe ku mugaragaro tariki ya 14 Nzeri 2014.

Stade Mukebera y’i Rutsiro izacya ikinirwaho imikino Rutsiro FC yakiriye
Imirimo yo gushyira ubwatsi bw’ubukorano muri Stade Mukebera y’i Rutsiro iri gusozwa
Stade Mukebera y’i Rutsiro iri kuvugururwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages