Uyu mukino ufite umwihariko ko mbere yo gukina ibyatsi bitabanza gukurwaho cyangwa ngo byangizwe ahubwo biri mu bifasha mu migendekere myiza yawo.
Ni umukino witwa Disc Golf utamenyerewe cyane ndetse udafite amategeko menshi y’imikino kuko nk’ubwo nta mubare wihariye w’abawukina bagenwe ahubwo n’umuntu umwe ashobora kuwukina.
Uko ukinwa muri rusange, habanza kubakwa inkangara zijya kumera nk’izo muri Basketball ariko zo ziba ziri hasi cyane noneho hakaba n’udusahane (discs) dukoze muri pulasitiki bajugunyamo.
Ukina agerageza kunaga mu nkangara ka gasahane ariko mu ntera ya kure ku buryo bimusaba kujugunya inshuro nyinshi kugira ngo kayigereho noneho gutsinda bikaba kujugunya muri iyo nkangara ukoresheje inshuro nke.
Undi mwihariko wawo ni uko utangiza ibidukikije kuko aho ukinirwa ibiti biba bihari bigumamo ngo bitume ukomera uryohe kurushaho kandi ntibiba byemewe kubyangiza.
Muri Pariki ya Nyandungu uwo mukino wahatangirijwe kuri uyu wa 7 Kamena 2026 hubatsemo inkangara icyenda ndetse hashobora kwakira abantu 50 icyarimwe bawukina.
Umuyobozi wa Pariki ya Nyandungu, Kambogo Ildephonse yabwiye IGIHE ko gutangiza Disc Golf mu Rwanda by’umwihariko muri Pariki ayoboye bigamije kuyifasha kongera abayisura.
Yavuze ko kubaka ibikorwaremezo byo gukiniraho Disc Golf babifatanyije n’Umuryango witwa Paul McBeth Foundation ndetse mu kubyubaka bahaye akazi abahaturiye bahembwa agera ku bihumbi 750 Frw.
Yavuze ko mu gihe bari barimo gushaka amakuru y’umukino bahatangiza ari bwo bamenyanye n’uwo muryango usanzwe n’ubundi ushyigikira Disc Golf.
Yakomeje ati “Umukino nk’uyu ni umwe mu mishinga ituma twongera umubare w’abasura pariki ikamenyekana ndetse n’amafaranga yinjiza akiyongera. Bituma kandi n’abantu baruhuka mu mutwe kuko ni siporo nk’izindi ariko nk’abana inabafasha no kwitoza gutekereza ndetse kandi abazawumenya neza bazajya no mu marushanwa yawo mpuzamahanga bahagarariye u Rwanda.”
Nyuma y’icyumweru uwo mukino utangijwe, Pariki ya Nyandungu yavuze ko izaba yamaze gutangaza gahunda yo kujya kuwukina ariko bikazahera ku kuwiga kuko benshi nta bumenyi bawufiteho kandi hari na gahunda yo kubyigisha n’abana bakiri ku ishuri.
Abashaka kujya kuwukina bazajya basabwa kwishyura gusa amafaranga asanzwe yo kwinjira muri pariki ariko gukina byo bizatangira ari ubuntu.
Umuyobozi wa Paul McBeth Foundation mu Karere, Muwanguzi Israel yavuze ko uwo muryango wishimiye kwagurira ibikorwaremezo byawo mu Rwanda kandi ko kwegereza siporo abaturage ari indi ntambwe mu iterambere ryabo.
Ati “Nk’umuryango wacu twizera ko kwegereza umuryango mugari siporo itari ihari ari bimwe mu bitanga umusanzu ku iterambere ryawo. Uyu ni umukino ukinirwa n’ahandi ku Isi kandi ni ikintu cy’ingenzi kuba muri Pariki ya Nyandungu na ho bawutangije. Umuntu uwumenyereye ahandi yagera na hano akawuhasanga bizaba ari ikintu gikomeye.”
Gutangiza uwo mukino muri Pariki ya Nyandungu byiyongereye mu bikorwa bisanzwe bihakorerwa kuko ubusanzwe umukerarugendo w’Umunyarwanda cyangwa uwo muri EAC yishyuraga 2000 Frw yo gutembera gusa ariko ibindi nko gutwara igare, gutwara utumodoka duto, gukoresha ibyicungo by’abana n’ibindi bikishyurwa ukwabyo.
Umukino wa Disc Golf usanzwe ukinwa mu Karere mu bihugu bya Kenya na Uganda ndetse ho batangiye n’amarushanwa yawo ubu hakaba hiyongeyeho n’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!