Fundi Maendelo yigisha ku buntu abahoze bacuruza agataro, abari mu buraya n’abo mu muhanda ibijyanye n’ububaji, ubukorikori n’ubudozi. Iri shuri ryashinzwe na Nsabimana Jean Marie Vianney, umaze imyaka igera kuri 15 akora ububaji n’ubugeni mu buryo bwa gihanga.
Nsabimana avuga ko kwita kuri abo bantu bagowe n’ubuzima kandi bafite imbaraga yabitekereje mu 2009 kuko nawe hari uwamugiriye neza akiri muto, akumva ko kumwitura kwiza ari ukwigisha abandi ngo be kuzasabiriza.
Yagize ati “Kuko ibi bintu by’ubukorikori no kubaza ari impano indimo, hari umuntu wabonaga ibyo nkora nkiri muto akabikunda, najyaga gusaba akazi bakakanyima bakambwira ko nta muntu ukora ibyo atize. Ikintu yakoze yaragendaga akanyishingira kugira ngo bampe akazi. Yabinkoreye nk’imyaka itanu nanjye ndazamuka ntangiza uwanjye mushinga.”
Mu 2009 Nsabimana yagize igitekerezo cyo kwitura uwamwigishije, abinyujije mu kwigisha abandi benshi.
Ati “Nababazwaga no kubona urubyiruko rwicaye ku mihanda, abagore birirwa bacengana n’inzego z’umutekano kandi bafite imbaraga. Natangiriye Kicukiro nkodesha nkazana umwe cyangwa babiri mu bo nakuye ku muhanda nkabigisha umwuga bityo bityo; nagezeho nzanamo abagore n’abakobwa bacuruzaga agataro n’abicuruzaga kubera ubukene. Aho nakoreraga habaye hato nimukira ku Gisozi kuko ho ntahakodesha ariho ntuye.”
Mu bantu basaga 270 amaze kwigisha abavanye mu ngeso mbi no mu burara, bamwe muri bo bashinze “atelier” zabo, abandi ni abanyabugeni ariko nta cyagaragazaga ko babyize kuko nta mpamyabushobozi yari yemerewe gutanga nk’umuntu ku giti cye.
Ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye na STECOMA izajya itanga ibizamini ku barangije amasomo y’amezi atandatu muri Fundi Maendeleo, abatsinze bagahabwa impamyabushobozi zemewe na WDA, Nsabimana yatangarije IGIHE ko yashimishijwe no kuba abo yigisha bagiye koroherezwa mu mikorere.
Yagize ati “Ni ibintu byiza kuba abarangije kera n’abo tukirimo kwigisha bazajya bahabwa impamyabushobozi zemewe na WDA kuko baburaga uko bagana BDF ngo bahabwe inguzanyo zo kwihangira imirimo kandi ayo mahirwe ahari ku bagore n’urubyiruko.”
Yakomeje agira ati “ Iyo mbarebye ni ubwo hari abo mba ntibuka ko nafashije, nshima Imana ko yampaye impano nziza nanjye nkaba nyikoresha mu kugira icyo nkorera igihugu cyanjye mu guhindura ubuzima bw’abandi.”
Umunyamabanga Mukuru wungirije wa STECOMA ushinzwe Ubukorikori, Mukasine Florentine, yatangaje ko nka Sendika na bo bishimiye iyi ntambwe yatewe.
Yagize ati “Abagore, abakobwa n’urubyiruko bari mu bantu Leta yacu ishyigikiye kuzamura mu iterambere. Kuzajya tubakoresha ibizamini tukabaha impamyabushobozi zemewe na WDA bizajya bituma bashobora kwishyira hamwe bakagana BDF bakabona inguzanyo yo kwiteza imbere kuko bazaba bagaragaza ko hari icyo bazi gukora.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Niragire Théophile, yatangaje ko nk’ubuyobozi bafata Nsabimana nk’umucunguzi kuko yitangiye abantu adategereje ubufasha kandi akabikorera abadafite ubitaho.
Yagize ati “Njyewe Nsabimana namufata nka Yesu kuko ibyo akora byose ni ku bushake bwe kandi adategereje ibihembo, ni hake wabona umuntu witangira abantu nk’uko abikora kuko ni we uhemba abarimu, akagura n’ibikoresho akigisha igitondo n’ikigoroba.”
Yongeyeho ati “Twatangiye ubuvugizi nk’umurenge kugira ngo ishuri Fundi Maendelo ribone aho gukorera hisanzuye (Nsabimana yigishiriza mu rugo rwe) ndetse no kubona ibikoresho kuko abo yigisha bakenera ibyo bigiraho.”
Nizeyimana Jean Claude wahoze mu muhanda akaba amaze kuzobera mu by’ububaji yagize ati “Njyewe nari imbobo ku muhanda, nahoraga kwa Kabuga bamfunze ariko nkigera muri Fundi Maendeleo nasanze kumenya umwuga bikura umuntu ku muhanda. Uba uri mu kazi ntiwabona uko ujyayo.”
Abagore bahoze mu bucuruzi bw’agataro, abataragiraga icyo bakora n’abari indaya bigishwa kudoda ibikapu, uduseke, gushushanya imitako ku buryo ibihangano byabo bituma bakomeza kwibeshaho.
Abahungu na bo biganjemo abari mayibobo n’abatagira kirengera bigishwa ububaji bwiganjemo kugaragaza udushya, gushushanya, ubudozi n’ibindi.
Kuri ubu Ishuri Fundi Maendeleo ryasohoye abarenga 270 kuva mu 2009, abandi basaga 150 bari kwiga aho bamwe biga mu gitondo abandi nimugoroba mu rugo kwa Nsabimana ubigisha ku buntu.



















TANGA IGITEKEREZO