00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perpétue Mukarugwiza, Umunyarwanda ukomeje gufasha abanyamahanga kwisanga muri Canada

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 November 2025 saa 08:38
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Perpétue Mukarugwiza amaze imyaka 20 afite ikigo cyitwa FEEJAD gifasha abantu bimukira muri Canada kuhisanga no kuba abana babo bakoroherwa no kuhakomereza amashuri bitabagoye.

Ni ikigo cyatangiye mu 2005. Kirimo ibikoresho bitandukanye byakwifashishwa mu gufasha abana n’abantu bakuru nk’ibitabo n’ibindi.

Iki kigo gifasha abana bato kwisanga vuba mu mashuri yo muri Canada ababyeyi babo kwisanga muri iki gihugu mu gihe bimukiyeyo. Magingo aya iki kigo kimaze gufasha abo mu bihugu birenga 70 byo ku Isi.

Mukarugwiza yabwiye BBC ko mu myaka 20 amaze ashinze iki kigo, yahawe ibihembo birenga 10 kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze.

Ati “Twabiboneyemo ibihembo kubera Guverinoma yabonye ibikorwa dukora byiza mu bihembo birenga 10 twabonye harimo icyemezo cyazanye n’umudali tubihawe n’umwamikazi Elizabeth II kubera iki? Kubera ibikorwa tugeza ku baturage byo kugira ngo na bo bagire aho bigeza kandi kandi bashobore kuba muri iyi sosiyete yabakiriye”

Uyu mugore kandi aherutse guhembwa nk’umwe mu Banyarwanda bigisha indangagaciro nyarwanda.

Ati “Hari n’igikombe nahawe na RCA-Abanyarwanda baba i Montreal kubera ko nimakaza umuco nyarwanda. Gute? Mu kuwushishikariza no gufasha urubyiruko kugira ngo rwige umuco nyarwanda, kuvuga Ikinyarwanda, kugumana indangagaciro nyarwanda, kuririmba, gukunda igihugu, guhamiriza, gufashanya, kukivuga hanze aho duca hose, kurwubaka hano.”

Mukarugwiza amaze guhabwa ibihembo 12 kubera ibikorwa bitandukanye yakoze bigamije gufasha abantu bo mu bihugu bitandukanye kwisanga muri Canada.

Umunyarwandakazi Perpétue Mukarugwiza yahembewe ibikorwa amaze imyaka 20 akora muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages