00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Capt Michael Nsengiyumva, umwe mu bagize ikiragano gishya cya RDF: Ikiganiro cyihariye (Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 10 July 2026 saa 12:24
Yasuwe :

Capt Michael Nsengiyumva, amaze imyaka umunani mu Ngabo z’u Rwanda. Ubwo yari arangije amashuri ya Kaminuza mu 2016, yashatse akazi nk’abandi mu bigo bitandukanye, aza kugira amahirwe, atsinda ikizamini ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

Akazi ke yagakoze neza agakunze cyane ko yakuze akunda ibijyanye n’imari. Igitondo kimwe yabonye itangazo rihamagarira abashaka kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda, akirikubita amaso, rimwibutsa ubuzima bwe bw’ubuto, uburyo yabonaga abasirikare bari ku murongo ari mu nzira ajya ku ishuri.

Yahise afata iya mbere, ajya kwiyandikisha, aratsinda, ndetse bidatinze mu ntangiriro za 2017, atangira amasomo amwemerera kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, ayamaramo umwaka, inzozi azikabya atyo.

Mu kiganiro Ingingo Nkuru cya IGIHE, yagarutse buzima bwe, ku mpamvu yahisemo kujya mu Ngabo z’u Rwanda, akazi akora umunsi ku wundi n’ibindi.

Capt Michael Nsengiyumva amaze imyaka umunani mu Ngabo z'u Rwanda

IGIHE: Ubuzima bwa buri munsi ku musirikare w’u Rwanda buba bumeze gute?

Capt Nsengiyumva: Ubuzima bw’igisirikare ntaho butandukaniye n’ubuzima busanzwe, natwe uba uri umuntu nk’abandi uretse ko bitewe n’imyitozo wahawe, bitewe n’amahitamo wakoze yo gushyira igihugu imbere bibaye ngombwa ukaba wanacyitangira, ni wo mwihariko wonyine uba uhari.

Ikindi nk’umusirikare ukiyemeza ko ikintu cyitwa ikinyabupfura ari cyo cya mbere uhoza imbere mu byo ukora byose, mu buryo ubana n’abantu. Ikindi ukagira ikintu cyo kwihangana, kudacogora no kuba ufite intego.

Umaze imyaka umunani mu gisirikare, ese wakuze ufite indoto zo kuzaba umusirikare, byakujemo bite?

Ntabwo navuga ko ari ikintu kimwe, ahubwo n’iyo ndebye nsanga no mu buto bwanjye hari harimo n’ibimenyetso by’uko nashoboraga kuba umusirikare uyu munsi, kuko nk’aho twari dutuye ntabwo hari kure cyane y’ishuri twigagaho, rero twajyaga ku ishuri n’amaguru.

Nk’iyo twajyaga ku ishuri, kenshi twahuraga n’umurongo muremure w’abasirikare, wabareba ukabona ni ibintu byiza, ukabona ni abantu b’abasore, ukabona ari ibintu biteye ishema.

Rero bitangira kuba inzozi ko nanjye naba umwe muri bariya bantu mbona mu gitondo.

Aho nigiye imbere gato mu myaka, ngeze mu mashuri yisumbuye, ni bwo natangiye gusobanukirwa neza, ba bantu nabonaga mu gitondo bakora iki, akazi k’igisirikare karimo iki, bivuze iki?

Ntangira gusobanukirwa ko Ingabo z’igihugu zabohoye u Rwanda, noneho ntangira kumva ko nanjye ari ibintu nakora mu buzima, nkabona mu bintu byinshi nshoboye, mu nzozi mfite na cyo kiri mu bintu nakora.

Ariko ndangije amashuri ya Kaminuza, bya bintu byari bimeze nk’inzozi, ibyari bimeze nk’indoto noneho byahindutse nk’ishyaka, icyo gihe nanjye nari umusivili ariko nareba uburyo ingabo z’igihugu zifata, atari mu Rwanda gusa ariko n’ahandi hose muri Afurika, Centrafrique, Sudani y’Epfo, ukuntu ingabo z’igihugu zifite izina ryiza, zikora ibikorwa byiza, noneho za nzozi zihinduka ishyaka numva ko nanjye natanga umusanzu mu kubaka igihugu ariko nta cyandutira kuba mu ngabo z’igihugu. Ni aho byaturutse.

Urukundo yakuze akunda abasirikare nirwo rwatumye areka akazi yakoraga ku Isoko ry'Imari ry'u Rwanda, akajya mu gisirikare

Byagenze gute ukirangiza kaminuza mu 2016?

Nkirangiza kaminuza, ndabyibuka narangije muri Mata, noneho icyo gihe isoko ry’imari n’imigabane bashakaga abakozi, icyo gihe nariyandikishije, ndetse si ho honyine niyandikishije, urabizi iyo umuntu arangije ishuri aba ashaka akazi ahantu hose, ariko ni ho nagize amahirwe, mu bantu bafashe muri uwo mwaka nanjye bamfatamo.

Ntangira gukora akazi, icyo gihe nakoraga cyane cyane mu bintu bijyanye n’ubujyanama mu by’ishoramari. Umuntu ufite amafaranga cyangwa umushoramari, akazi kanjye kari ukumugira inama bitewe n’ibyo ushaka gukora, n’ibyo wifuza.

Ibyo mbikoramo, bigeze mu 2017, nubwo rwose byari binyuze ntabwo ari akazi navuga nakoze mvuga ko nari nabuze akandi, Oya. Nabikoraga numva koko ari ibintu nifuza numva nanakora igihe kirekire cyane.

Hanyuma kujya mu gisirikare byaje gute?

Bigeze nko mu kwezi kwa Kabiri mu 2017, mbona itangazo risaba abifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda kwiyandikisha. Amatangazo yari asanzwe asohoka ari ko icyo gihe ndibona numvise ari njyewe bari guhamagara.

Narebaga imyaka bavuga, nkabona ndayifite, icyiciro cy’amashuri basaba umuntu agomba kuba yarize nkabona ndagifite, kuba ndi Umunyarwanda byo nari mbizi, rero nabonaga ninanga kwinjira mu gisirikare ndaba nanze kwitabira ubwo butumire.

Hari abavuga ko imyitozo ya ‘Cadet’ iba ari injyanamuntu, ni iki wabivugaho?

Niba wari umenyereyue kubyuka saa mbili za mu gitondo, saa sita ukaba ugeze ku meza, saa moya z’umugoroba ukaba ugiye kuryama; ntabwo ari ko bigenda. Ahubwo icyo gihe wiga kureba bisumbye ibikunezeza n’ibyo wifuza wowe, ahubwo ukiga kugendera ku mabwiriza wahawe no ku gisabwa, ariko ukanabikorana n’abandi.

Najyaga mbona abasirikare, maze bakatubwira ngo bariya basirikare ubona bahereye mu gitondo bagenda kandi baraza kugeza mu ijoro mpaka bucyeye.

Numvaga ari ibintu bidashoboka. Nkavuga nti ni gute umuntu agenda ayo masaha yose? Ariko hagati mu myitozo ya gisirikare, nawe ugeraho ukabikora ndetse ukanabikora kenshi ku buryo usigara wumva ari ibintu bikurimo utanashakisha.

Umuntu uri mu kigero cy’imyaka 18-23 wifuza kwinjira mu gisirikare, ni iyihe myitwarire ikwiriye kumuranga?

Uretse n’ushaka kwinjira mu gisirikare, umuntu wese w’urubyiruko akwiriye kurangwa n’imyifatire myiza. Ikindi, ukaba uri umuntu ufite intumbero, uvuga uti ndi umuntu ufite icyo nifuza kugeraho mu buzima, nkagira icyo nimarira, icyo marira umuryango ndetse n’icyo marira igihugu muri rusange.

Ukaba uri umuntu ugendera muri uwo murongo kandi ukaba wumva ko ibintu byose bishoboka. Utari wa muntu wumva ko ibyo ushoboye ari ibyo umaze kubona n’amaso yawe gusa, ahubwo ukumva ko igihe wakwigishwa n’ibindi, igihe wasabwa n’ibindi bisa n’ibirenze ubushobozi bwawe, ahubwo na byo ushobora kubigeraho.

Hari ikiryohera umusirikare nko kubona ipeti bwa mbere?

Ni wo munsi ukomeye mu buzima bwawe.

Igihugu kimaze imyaka irenga 30 kiri mu mahoro, kandi benshi batekereza umusirikare babijyanisha n’urugamba, mwe mu bihe nk’ibi ubuzima bwanyu buba bwifashe gute?

Kurinda ubusugire bw’igihugu ntabwo bivuze intambara. Ahubwo hari ikintu twiga twese cyo “gushyira umuturage ku isonga.” Ibyo ukora byose, yaba ari RDF nk’urwego rw’igihugu rurimo imirimo itandukanye nk’ubuvuzi, abakora ibya tekiniki; ibyo dukora byose tubikora tugamije gushyira umuturage ku isonga aho ari hose, haba mu buhinzi, mu bucuruzi akabikora atekanye yumva ko nta cyamuhungabanya.

Ibyo rero ntibivuze ngo ube uri ku rugamba. Bivuze ngo n’imirimo ukora umunsi ku wundi, ubikore ariko ubikorera umuturage ku buryo iyo akubonye abone ko nta cyamuhungabanya, ntacyo yabura.

Mwe mu kazi kanyu ka buri munsi mukora mu bijyanye n’iki?

Ku giti cyanjye nk’umusirikare, ugomba guhora witeguye gukora icyo abayobozi bagusaba. Ariko umunsi ku wundi, njye nkora mu buyobozi ku cyicaro gikuru cy’ingabo.

Turi mu bihe byo Kwibohora 32, ku ruhande rwawe ni izihe nkuru z’urugamba rwo kubohora igihugu wumvise, bikakurenga?

Amateka yo kubohora u Rwanda ni magari kandi njyewe numva yose antera imbaraga.

Gusa icyo ntekereje ubu ariko mpora ntekereza buri gihe, ni uburyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yavuye muri Amerika aho yari ari, akareka ubuzima yari arimo hariya, akaza urugamba rukomeye ibintu bimeze nabi, ariko agahindura imirwanire kugeza igihe u Rwanda rubohowe.

Ibyo ni ibintu buri gihe ntekereza bikantera imbaraga, bigatuma nanjye ubwanjye mpora nisuzuma nigira kuri ayo mateka.

Ubona ari iki urubyiruko rukwiye gukora kugira ngo rusigasire umurage w’ibyagezweho muri iyo myaka yose?

Twakuze twumva Icyerekezo 2020, bakora Icyerekezo 2050. Ibyo byerekana intumbero igihugu kiba gifite. Rero n’urubyiruko buri wese ku giti cye, akwiriye kuba afite intumbero. Akavuga ati uyu munsi ndi aha, ejo ngomba kuba ndi hariya. Uko navutse igihugu kimeze, ninsaza si ko gikwiriye kuzaba kimeze. Nkwiriye kuzaba narashyizeho itafari mu kucyubaka.

Ikindi nk’urubyiruko dukwiriye kwirinda imico mibi. Ubusinzi, ibiyobyabwenge, byose birakwangiza ku giti cyawe ariko binangiza igihugu kuko tuba duhombye amaboko, tuba duhombye ubwenge, tuba duhombye mugenzi wacu wari kuzaza tugafatanya.

Ibyo umuntu yiga ibyo ari byo byose akaminuza, akwiriye kugendana n’ibihe. Murabibona ukuntu ikoranabuhanga rihora rihinduka. Rero ibyo ni ibintu nk’urubyiruko dukwiriye kuba twifitemo.

Tujya tubona hirya no hino hanze hari abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, kandi ababohoye igihugu ni mwebwe bari kugenda basigira inkoni, mwiteguye bingana iki kuvuga ngo nta muntu wahungabanya umutekano w’igihugu?

Ibyo birivugira. Uyu munsi turi abantu twavutse mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora, hari n’abavutse nyuma ariko uyu munsi tukaba turi mu ngabo z’igihugu. Ibyo rero bigaragaza ko dufite uruhererekane rw’indangagaciro zo gukunda igihugu ndetse no kuba wacyitangira bibaye ngombwa.

Aho nta muntu ukwiriye kugira impungenge.

Ikindi ni uko amateka y’aho igihugu cyacu cyavuye tuyazi. Nta wakwifuza ko twakongera gusubira mu icuraburindi igihugu cyacu cyavuyemo.

Amafoto: Isaac Munyemana

Video: Isaac Igisubizo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages