00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Clare Akamanzi ku rutonde rw’abayobozi 100 batanga icyizere cy’ejo hazaza h’Afurika

Yanditswe na

Felicie Tombola

Kuya 1 October 2014 saa 07:14
Yasuwe :

Clare Akamanzi, Umunyarwandakazi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB ari ku mwanya wa 26 mu bayobozi 100 b’ibigo by’ubukungu bakomeye kandi bakiri bato muri Afurika.
Ikigo cy’ubushakashatsi muri Afurika cyitwa Choiseul cyashyize hanze urutonde rw’abayobozi 100 b’ibigo by’ubukungu bikomeye bayobora bakiri bato. Kuri urwo rutonde Clare Akamanzi ari ku mwanya wa 26 muri abo bayobozi b’ibigo by’ubukungu bakiri bato.
Icyo cyegeranyo cyibanze ku bantu bayobora ibigo (…)

Clare Akamanzi, Umunyarwandakazi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB ari ku mwanya wa 26 mu bayobozi 100 b’ibigo by’ubukungu bakomeye kandi bakiri bato muri Afurika.

Ikigo cy’ubushakashatsi muri Afurika cyitwa Choiseul cyashyize hanze urutonde rw’abayobozi 100 b’ibigo by’ubukungu bikomeye bayobora bakiri bato. Kuri urwo rutonde Clare Akamanzi ari ku mwanya wa 26 muri abo bayobozi b’ibigo by’ubukungu bakiri bato.

Icyo cyegeranyo cyibanze ku bantu bayobora ibigo by’ubukungu bafite imyaka 40 cyangwa bari munsi y’iyo myaka; Clare Akamanzi akaba afite imyaka 34.

Itangazo ryashyizwe hanze na Choiseul rivuga ko urwo rutonde rwakozwe hibandwa ku bashoramari, abayobozi b’ibigo by’ubukungu, ba rwiyemezamirimo n’abantu bakomeye bandi bakaba baratoranijwe nk’abantu bagaragaza icyizere cy’ahazaza ha Afurika.

Mu mpera z’umwaka wa 2013, Akamanzi yari yashyizwe ku rutonde rw’ abagore 20 bakiri bato bavuga rikijyana muri Afurika.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages