00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Mujawamariya yahawe igihembo nk’umwe mu bagore b’intangarugero mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 11 February 2022 saa 06:52
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Dr Myriam Mujawamariya yaje ku rutonde rw’abagore batandatu bahawe igihembo gitangwa n’umuryango uhuza abagore b’inzobere mu bya siyansi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere (Organization for Women in Science for the Developing World: OWSD- Elsevier Foundation), bakoze ubushakashatsi bugamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije.

Dr Myriam Mujawamariya ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2021, uretse ko yayikozemo kuva mu 2007 ataraba umwarimu mu buryo buhoraho.

Igihembo yegukanye gihabwa abagaragaje umuhate mu kuyobora no gufasha urubyiruko rw’abakizamuka mu bya siyansi no guhindura imibereho muri sosiyete cyangwa uturere baherereyemo.

Kigenerwa umuntu umwe muri buri karere muri tune OWSD ikoreramo, ni ukuvuga Afurika, Amerika y’Amajyepfo na Caraïbes, Aziya na Pacifique n’ak’ibihugu by’Abarabu hiyongereyeho igihembo kimwe mu karere runaka. Icyakora muri uyu mwaka haziyongeraho ibihembo bibiri by’umwihariko.

Buri wese mu begukanye igihembo ahabwa 5000 by’amadolari ya Amerika kandi agahabwa amahirwe kwitabira inama n’ibirori bikomeye.

Iya mbere muri zo ni inama ngarukamwaka y’Umuryango w’Abanyamerika ushinzwe guteza imbere Siyansi (American Association for the Advancement of Science: AAAS) izaba ku wa 19 Gashyantare. Indi ni iyiga ku ihindagurika ry’ibihe izabera Istanbul muri Turikiya ku wa 24 Werurwe n’izabera mu Buholandi muri Nyakanga kuva ku wa 13 kugeza ku wa 16, uyu mwaka.

Mu byahesheje Dr. Myriam Mujawamariya kuza kuri uru rutonde harimo umusanzu ari gutanga mu gufasha u Rwanda kwitegura guhangana n’ihindagurika ry’ibihe harebwa ubwoko bw’ibiti bya gakondo bishobora kwifashishwa, ibikorwa anyuza mu mushinga yatangije witwa ‘Rwanda Tropical Elevation Experiment’.

Isuri iri mu bibazo bihungabanya ibidukikije mu Rwanda aho kuri ubu imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu gutera amashyamba asimbura ayatemwe andi agaterwa ku misozi yambaye ubusa.

Muri ibyo ubumenyi burakenewe kugira ngo hamenyekane uko ibiti byafasha mu kugabanya ubushyuhe bukabije n’izindi mpinduka kimwe n’aho bishobora kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ari na byo Dr Mujawamariya ari gutangamo umusanzu.

Perezida wa OWSD, Jennifer Thomson, yatangaje ko ibikorwa by’abegukanye igihembo ari intangarugero.

Ati “Imihindagurikire y’ibihe ni ikibazo gihangayikishije muri iki gihe, aba bagore bari guhanga udushya n’uburyo bunoze bwo guhangana na cyo mu bihugu byabo. Twizeye ko iki gihembo ari icya mbere muri byinshi bazahabwa.”

OWSD-Elsevier Foundation ni umuryango mpuzamahanga washinzwe mu 1987, ufite icyicaro mu Butaliyani.

Utanga amahugurwa mu by’ubushakashatsi ugahuza abagore b’abashakashatsi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Abandi bagore bahawe ibihembo ni Abeer Ahmed Qaed Ahmed, umwarimu muri Al-Saeed University, kaminuza yo muri Yemen; Heyddy Calderon wigisha muri Instituto de Geología y Geofísica iherereye muri Nicaragua na Gawsia Wahidunnessa Chowdhury wo muri Kaminuza ya Dhaka muri Bangladesh.

Abandi ni Flor de Mayo González Miranda wa San Carlos University muri Guatemala na Ashani Savinda Ranathunga wa kaminuza ya Moratuwa muri Sri Lanka.

Dr Mujawamariya yahawe igihembo nk’umwe mu bagore b’intangarugero mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages