00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Ingurube zamwinjirije miliyoni 31 mu mwaka umwe

Yanditswe na

Munyembabazi Honoré

Kuya 8 February 2015 saa 12:04
Yasuwe :

Mwunvaneza Yohani utuye mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, avuga ko umusaruro w’ubworozi bw’ingurube bwa kijyambere bwatumye yimuka mu banga ry’umusozi aho yari abayeho nabi ubu akaba amaze kugira imitungo ya miliyoni 31 yagize mu mwaka umwe gusa.
Uyu mworozi avuga ko yatangiye korora ingurube ziciriritse afite imyaka cumi n’itandatu gusa kubera ubuzima bubi.
Yagize ati “Mu bukene bwacu nasabwaga kwita kuri mama, nubwo nanjye nari nkeneye kwitabwaho, mu gihe papa yari amaze (…)

Mwunvaneza Yohani utuye mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, avuga ko umusaruro w’ubworozi bw’ingurube bwa kijyambere bwatumye yimuka mu banga ry’umusozi aho yari abayeho nabi ubu akaba amaze kugira imitungo ya miliyoni 31 yagize mu mwaka umwe gusa.

Uyu mworozi avuga ko yatangiye korora ingurube ziciriritse afite imyaka cumi n’itandatu gusa kubera ubuzima bubi.

Yagize ati “Mu bukene bwacu nasabwaga kwita kuri mama, nubwo nanjye nari nkeneye kwitabwaho, mu gihe papa yari amaze kuduta agashaka bwa kabiri. Ariko ntibyanciye intege ahubwo byanteye imbaraga zo gushaka icyanzamura.”

Mwumvaneza avuga ko ubwo yari atuye mu manegeka- mu ndiba y’umusozi y’umusozi”, yatangiye yorora inkone ebyiri zo kubaga. Ababazi bazimuguriraga ku 40,000, amafaranga avuga ko atari make, muri icyo gihe, ariko y’agahendo.

Kuba ageze aho agurisha ingurube imwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 750, Mwumvaneza abikomora kuba yaragiye gushaka akazi mu kigo cy’amahugurwa no guteza imbere ubuhinzi ( CPPA) cy’Umufureri w’Umubiligi, Cylille.

Yabwiye IGIHE ati “Nari narize serayi (amashuri y’imyuga), ngira amahirwe nkorera Cylille nkurikirana ubworozi bwe bw’ingurube, akangira inama akampa n’icyororo cy’ingurube nziza yavanaga iwabo, ku ideni nkazamwishyura ku musaruro.”

Mvumvaneza w’imyaka 50, yabwiye IGIHE ko ubworozi bwe bwagiye butera imbere kugeza ubwo yimutse aho yari atuye mu mwaka wa 2003, agatura ku isambu yaguze miliyoni eshatu n’igice.

Ubu ageze ku rwego rwo kugurisha ingurube imwe y’ibiro 250, amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 750 kuko ikiro kimwe akigurisha ku mafaranga ibihumbi bitatu.

Yagize ati “Nta guciririkanwa ahubwo dukoresha umunzani. Hari ingurube ebyiri mperutse kugurisha n’ abajyana b’ubuzima bampa miliyoni imwe n’ibihumbi 350. Zari zifite ibiro 250 imwe imwe. Si n’ibyo gusa kuko hari n’imfizi y’ibiro 200 nagurishije ibihumbi 600. Urabona nk’iyi ubu iri mu biro 250 urumva ko nayo ihagaze mu bihumbi 750.”

Mwunvaneza Yohani yinjije miliyoni 31 mu mwaka ushize; aha ni mu bubiko bw'ibyo agaburira ingurube

Gusa kugira ngo aya matungo akure neza, bisaba ko arya ibiryo birimo intungamubri zuzuye. Mu byo azigaburira harimo ibinyampeke bikomoka ku ifu y’ingano, ibigori, ifu inoze cyane yita vitamini ndetse n’ishwgara cyangwa umunyu bizongerera caliciumu. Yemeza ko kubigura no kubipakiza bimutwara miliyoni 18 ku mwaka.

Ibi binatuma Mwumvaneza avuga ko byatumye yongera umusaruro ukanagira icyo umumarira.

Yagize ati “Usibye inzu maze kugura mu miliyoni eshatu mujyi wa Gicumbi, ubu nujuje inzu ya miliyoni 18 mu mezi abiri gusa. Yewe hari n’ishyamba rya hegitari eshati naguze mu musaruro w’ingurube, ubu nishyuwe miliyoni eshatu n’abashakaga kuritwikamo amakara incuro imwe gusa.”

Usibye ibyo agura mu mafaranga agurisha izi ngurube, umwanda wazo awukoresha mu kigega cya biyogaze cya metero kibe umunani kimuha umuriro uhagije wo guteka no kubonesha mu munzu.

Ibisigazwa bisigaye kandi abikoresha mu gufumbira ubutaka bwe bwose. Ibintu avuga ko atari gushobora iyo aba atoroye. Ku bwe, usibye kuba wagaburiye ingurube neza kugira ngo itange umusaruro mwiza, bisaba no kuyikurikiranira hafi.

Yagize ati “Umuntu aziba hafi cyane iyo zabyaye. Ukamenya izivukana kugira ngo uzitandukanye zitazabangurirana hagati yazo zikabyara amacugane. Amacugane ntakura kandi azahazwa n’indwara. Ibibwana na byo bikwiye gushakirwa isaso ryinshi kugira ngo bitibasirwa n’umusonga kuko biba bitaramenyera ubukonje.”

Ibi ngo bisaba kubaka ikiraro cya kijyambere, gikoze neza kandi gikomeye kuko ingurube igira imbaraga nyinshi.

Iyo ingurube zivukana zibanguriranye zibyara amacugane
Aha yerekanaga aho yari atuye mbere yo kugubwa neza n'ubworozi bw'ingurube
Imwe mu nzu yujuje abikesha ubworozi bw'ingurube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages