Ubwanditsi: Buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’abasora. Uyu munsi urangwa no guhemba abitwaye neza muri iki gikorwa no gukangurira abatumva neza impamvu bakwiriye gutanga imisoro, kugirango nabo bagire uruhare mu kubaka igihugu cyabo.
Birahagwa Janvier, ni umucuruzi wabaye indashyikirwa mu gutanga imisoro mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba ari umwe mu bahawe ishimwe kubera iki gikorwa cy’ubunyangamugayo.
Yemeza ko iyo arebye aho yavuye n’aho ageze ubu, urugendo rwe rw’ubucuruzi rwahiriwe muri iyi myaka 20 ishize, kandi byose abikesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.
Iyi ni ibaruwa ifunguye Birahagwa Janvier yandikiye Perezida Kagame, amushimira ishimwe amuhesheje:
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame,
Nyuma yo guhabwa ishimwe nk’intangarugero mu gusora, munyemerere mbagezeho ibyishimo binyuzuye umutima. Ntekereza kubashimira muri ubu buryo nasembuwe n’iri shimwe, ariko impamvu zatuma mbashimira zirenze iyi.
Nyakubahwa Perezida mwankuye mu rupfu, mumpa Igihugu, munyereka icyerekezo, mundemamo icyizere, mungira uw’agaciro.
Nyakubahwa Perezida,
Natangiye gucuruza 1985, nkora ubucuruzi butanteza imbere kubera politiki mbi yatoneshaga abacuruzi bamwe igakandamiza abandi; namaze imyaka 9 nkora uwo murimo, ariko igishoro cyanjye gisubira inyuma mu buryo bukomeye, aho kunguka nkagenda nsubira inyuma, kubera igihe kibi natangiyemo uyu murimo.
Nyuma y’uko mubohoje igihugu mugahagarika jenoside, nari nsigaye nta bantu, nta bintu, ariko mumaze kuduha igihugu natangiye kwiyubaka, ubu nanjye njya mu ikoraniro ry’abagabo nemye, kandi nimwe mbikesha.
Ubu ndi umwe mu basora neza, bikaba ishema ryanjye, nariyubatse njye n’umuryango wanjye, kandi nterwa ishema no kubaka igihugu cyanjye binyuze mu misoro.
Mu kubitura ineza mwangiriye no kubashimira ishimwe mwampaye Nyakubahwa, nzakomeza uyu muco mwiza wo gusora, nzaharanira ko hagira Abanyarwanda bazamuka bakaba abakire kandi nzabigiramo uruhare, nzakomeza gutegura imishinga myinshi ituma abanyagihugu babona akazi, kandi uko nsenze nzajya mbasabira imigisha ku Mana yacu.
Nyakubahwa Perezida Kagame, muri ishema ryanjye, muri umusingi w’ubuzima ku muryango wanjye, abazankomokaho bazanezezwa n’amateka mashya mwaturemeye.
Namwe basora mwese, nimumfashe dushimire uwo dukesha gusora neza, Nyakubahwa Paul Kagame, kuko niwe mvano y’ibyiza bikorwa I Rwanda.
Birahagwa Janvier, Umucuruzi



















TANGA IGITEKEREZO