Uyu rwiyemezamirimo ugenda atera intambwe umunsi ku wundi arangamiye kugeza ibikoresho bye i Dubai no muri EAC kuko bamaze kubishima.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku rugendo rwe nka rwiyemezamirimo ukiri muto, yavuze ko bitari byoroshye ariko umuhate no gushaka kuzamura umusaruro w’ibikorwa mu mbaho akawukomeza.
Dufitimana wize mu yahoze ari KIST ibijyanye na ‘Computer Engineering’, avuga ko yakuze abona ababyeyi be bakora ubucuruzi n’ububaji mu buryo bwa gakondo akumva azagaragaza itandukaniro akoresheje ikoranabuhanga.
Yagize ati “Narabikundaga mu bushakashatsi bwanjye kuri internet wasangaga ndeba uko ahandi babyaza umusaruro urubaho mu gihe gito kandi mu buryo bunoze. Muri 2015 natangiye ingendoshuri numvaga ko byanze bikunze hari ikintu nzakora mu bijyanye no kubyaza umusaruro urubaho.”
Itumizwa ry’inzugi mu mahanga, imbarutso yo gutangira kwe
Dufitimana avuga ko nyuma y’izo ngendoshuri yaganiriye n’umuntu umwe mu bazamura amagorofa mu Mujyi wa Kigali amubwira ko inzugi zitumizwa hanze kandi bifata amezi atatu ngo zibagereho.
Ngo abashoramari basangaga ibihari atari byiza kandi nabyo ntibibonekere ku gihe bagahitamo kubitumiza hanze.
Ati “Naratashye mbyibazaho nsanga ayo mafaranga yoherezwa hanze akwiye kuguma mu gihugu kuko ibikoresho by’ibanze turabifite. Nubwo nazitirwaga n’uko nta gishoro mfite, nasanze n’ubundi ntazigera nkibona gihagije igihe cyose ntatangiye uko nifite.”
“ Natangije ibihumbi 200 nkora ibishushanyo by’inzugi nziza kuko nari narihuguye ndetse nkodesha n’aho abantu bazajya bansanga ntangira gutyo.”
Uruganda Pajo Group rukora inzugi 3600 ku kwezi
Bagitangira urugi rumwe barukoraga mu minsi ine kubera ibikoresho n’abakozi batabigize umwuga ariko ubu rukorwa mu minota itandatu kubera imashini zijyanye n’igihe.
Ati “Iyo umukiriya amaze kutwereka icyo yifuza, dufite imashini ishushanya, izikoreshwa mu kubaza, izumisha mu gihe gitoya igiti kigashiramo amazi. Ibyo bituma mu minota itandatu gusa urugi ruba rubonetse akaba ari yo mpamvu tubasha gukora inzugi 3600 ku kwezi kandi zinoze.”
Avuga ko asanga inzozi ze zirimo kuba impamo kuko uretse imashini zifite agaciro ka miliyoni zisaga 700 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanze akazi ku bantu 33 afite imyaka 27 ndetse hari n’abandi bamugana bagenda bemera ko ibyiza atari ibitumizwa mu mahanga gusa.

Mu myaka ibiri uruganda rumaze rukora rufitanye amasezerano n’ibigo bitanu by’ubwubatsi ndetse n’abantu ku giti cyabo ku buryo batagitumiza ibintu hanze.
Uko i Dubai babengutse ibikorerwa mu Rwanda
Dufitimana avuga ko imurikagurisha yitabiriye i Dubai umwaka ushize ryatumye ibikorerwa mu Rwanda bikundwa.
Ati “ Umwaka ushize nitabiriye imurikagurisha ry’ibikomoka ku rubaho (wood international exhibition), nasanze ibyo dukora muri Pajo Group bibasha guhangana ku isoko mpuzamahanga ndetse hari ikigo cy’ubwubatsi cyaho muri Dubai cyahise gishima ko twakorana.Badusabye sample turazohereza barazikunda bemeza ko ibyo batumizaga muri Turukiya babireka kuko bihenze kandi bidakomeye nkibikorwa n’uruganda rwa Pajo Group .”
Anavuga ko nyuma y’ingendoshuri yagiye akora mu Bushinwa, Korea, Kenya n’ahandi zatumye asanga mu minsi iri imbere azaba yaratangiye kohereza ibikorwa bye muri Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Leta yamubereye umubyeyi
Dufitimana avuga ko igihugu cyiza cyumva urubyiruko ndetse n’imikoranire myiza n’amabanki byatumye agera ku bikoresho bihenze yari akeneye.

Avuga ko kuba leta ikuriraho imisoro bene izo mashini ziba zatumijwe na ba rwiyemezamirimo bakiri bato na byo ari umusanzu ukomeye mu gufasha abifuza guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’.
Dufitimana asaba abafite imyumvire yo kunenga ibikorerwa mu Rwanda kugereranya ibyo batumiza hanze n’ibyo baba basize iwabo kuko usanga hari ubwo bakururwa n’iby’ahandi nyamara iwabo bihari ahubwo binifuzwa n’ayo mahanga.”
Kugira ngo agaragaze iby’uko ageze ku rwego rwo kugeza n’ibikorwa bye mu mahanga yafunguye iduka mu mujyi ku muhanda ujya ku Muhima aho yerekana ibyo akora noneho abashaka no kugera ku ruganda akabajyanayo bakihera ijisho.





















Ibitekerezo 0