Ambasaderi Rao Hongwei yasoje manda ye nka Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda ndetse yiteguye gusubira mu gihugu cye.
Yoherejwe mu Rwanda mu 2016, nyuma y’imyaka ibiri yari amaze ahagarariye Ibiro bishinzwe Inyungu z’u Bushinwa (Consulate General) mu Mujyi wa Adelaide muri Australia.
Mu gihe yamaze ahagarariye igihugu cye yishimira ko yakiriwe neza ndetse akanyurwa n’urugwiro abaturarwanda bamweretse.
Kuva ku wa 12 Ugushyingo 1971 na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rukorana n’u Bushinwa mu kubaka umubano ushingiye kuri politiki n’imibereho myiza y’abaturage.
U Bushinwa buri ku isonga mu bihugu bishora imari mu Rwanda, ndetse ishoramari ryabwo rimaze gufasha mu ihangwa ry’imirimo itandukanye.
U Rwanda n’u Bushinwa bifatanya mu mishinga y’ishoramari, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi bwo mu kirere, uburezi, kubaka ubushobozi, ubuzima, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuhinzi, umutekano n’indi iteza urwa Gasabo imbere.
Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi Hongwei, yagarutse ku rugendo rw’imyaka itanu yamaze mu Rwanda, ibihe byiza yahagiriye, imibanire y’ibihugu byombi, aho igihugu cye gihagaze ku ntambara ibera muri Ukraine n’ibindi.
IGIHE: Watangiye manda yawe nka Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda mu 2017. Ni uruhe rwibutso icyo gihe cyagusigiye?
Amb. Hongwei: Nageze i Kigali muri Gashyantare 2017. Mu gihe nahamaze nasuye intara enye n’uturere tugera kuri 15. Nanyuzwe n’ubwiza bw’u Rwanda, amazi y’Ikiyaga cya Kivu, imiterere ya Pariki y’Akagera n’iy’Ibirunga, byose ni urwibutso rwiza mpafite.
Ubwiza bw’ikirere cya Kigali, urujya n’uruza rw’ibinyabiziga biyibarizwamo, ubwitabire mu masoko ndetse n’akarasisi k’ingabo ku Munsi wo Kwibohora 25 byaranyuze ndetse binyereka uburyo iki gihugu gitanga icyizere.
Nashimishijwe n’urugwiro rw’Abanyarwanda mu ngeri zose z’ubuzima, ni igihamya ku bucuti buhamye buri hagati y’ibihugu byacu byombi.
Mu biganiro byimbitse twagiranye, nabonye ukwihangana, umurava n’umuco wo kwigira. Nanitabiriye Umuganda nunguka ubumenyi ku buryo u Rwanda rwahanze uburyo bwo kwishakamo ibisubizo.
U Rwanda ni igihugu cyanjye cya kabiri kandi nzahora nibura ibihe narugiriyemo.
Muri manda yawe hatewe intambwe mu kwagura umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa, binyuze no mu ruzinduko rwa Perezida Xi Jinping i Kigali mu 2018. Ni iki byafashije ibihugu byombi?
Amb. Hongwei: Uruzinduko rw’amateka rwa Perezida Xi Jinping mu Rwanda muri Nyakanga 2018 rwari urwa mbere Umukuru w’Igihugu cy’u Bushinwa agiriye mu Rwagasabo.
Rwafashije ibihugu byombi kurushaho kugirirana icyizere mu bya politiki no kwagura imikoranire irimo no kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda no kuganisha umubano mu cyerekezo gishya.
Amasezerano 15 yasinywe muri urwo ruzinduko ari gukorwamo imishinga kandi itanga umusaruro. Imikoranire yacu mu ngeri zirimo ubucuruzi, ishoramari rikorerwa kuri internet, umuco, ubuzima, uburezi n’amahugurwa byose bitezwa imbere.
Iyagurwa ry’umushinga w’umuhanda wa Gahanga ugana mu Bugesera witezweho kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga. Ibicuruzwa byo mu Rwanda bikomoka ku buhinzi birimo ikawa, icyayi, urusenda na stevia byose biraboneka ku isoko ryo mu Bushinwa.
Ibigo byinshi byo mu Bushinwa biri mu Rwanda aho byatangije ishoramari mu bijyanye n’inganda zirimo izikora moto zifashisha amashanyarazi, ubuhinzi bw’imigano, ikoranabuhanga n’ibindi.
Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Xi mu 2018, ubufatanye hagati y’abaturage b’ibihugu byombi bwakomeje gutera imbere. Nizeye ko bizubaka umusingi uhamye ku bucuti bwacu.

Muri manda yanyu, u Rwanda n’u Bushinwa byizihije imyaka 50 y’ubucuti. Ibi bivuze iki urebye aho umubano w’ibihugu byombi wavuye, ni iki cyakorwa ngo ubungabungwe?
Amb. Hongwei: U Rwanda n’u Bushinwa byashyize imbaraga mu kwagura umubano wabyo kurusha uko byahoze ahanini bishingiye ku buyobozi bwiza buri ku ruhembe rwabyo.
Reka nifashishe urugero. U Bushinwa buri ku isonga mu bihugu bikorana ubucuruzi bugari n’u Rwanda, mu 2021 bwari bufite agaciro ka miliyoni 300$.
U Bushinwa ni cyo gihugu gifite isoko rinini ryo kubaka imishinga mu Rwanda mu nzego zirimo ingufu, ibikorwaremezo, inyubako n’inganda ndetse imihanda ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu igera kuri 70% yubatswe n’ibigo by’Abashinwa.
Kugera mu mpera z’umwaka ushize, u Bushinwa bwari bumaze kwinjiza mu Rwanda ishoramari rifite agaciro ka miliyoni 334$.
Isi iracyahanganye na Covid-19 yatangiye kuyishegesha mu 2020. U Bushinwa bwagobotse u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo binyuze mu kuruha inkingo n’ubundi bufasha. Ni izihe inkunga bwatanze muri rusange, ni iki u Rwanda ruteganyirizwa mu gihe rukomeje kuva mu ngaruka zatejwe n’iki cyorezo?
Amb. Hongwei: Nyuma yo kwaduka kw’icyorezo cya COVID-19, ibihugu byombi byafatanye urunana mu kurwanya iki cyago no kwagura ubucuti hagati y’abaturage bacu.
U Bushinwa bwahaye u Rwanda inkingo 500.000 n’ibikoresho bitandukanye byo kwa muganga birimo ibyo gupima COVID-19 n’ibyifashishwa n’abaganga mu kwirinda.
Mu 2021, Guverinoma y’u Bushinwa yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 60$, inarukuriraho inguzanyo ya miliyoni 6$, mu mujyo wo gufasha ubukungu bwarwo kwigobotora ingaruka za COVID-19.
Binyuze mu nkunga y’u Bushinwa, ibikorwa byo kuvugurura no kwagura Ibitaro bya Masaka bizatangira ku mugaragaro muri uyu mwaka. Ibitaro bya Masaka bizaba bimwe bigezweho mu Rwanda mu gihe bizaba byuzuye.
Imyitwarire y’Abanyarwanda mu bihe bya COVID-19 wayisobanura ute?
Amb. Hongwei: U Rwanda rwitwaye neza mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame.
Njye niboneye imbaraga zashyizwe muri Guma mu rugo, ingamba zikwiye mu kubona inkingo no gufasha abaturage gukingirwa; kugenzura imiterere y’icyorezo no kuzahura ubukungu bwazahajwe nacyo.
U Rwanda ruri mu bihugu bike bya Afurika byageze ku ntego yo gukingira. Byerekana ko Guverinoma y’u Rwanda ishikamye kandi abaturage na bo biteguye gutanga umusanzu wabo.
Ndashimira igihugu gikomeye cy’u Rwanda n’ubutwari bw’Abanyarwanda kubera intsinzi yagezweho.
Ni iki kiri gukorwa mu gukuraho imbogamizi zazitiye ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihurirweho n’u Rwanda n’u Bushinwa?
Amb. Hongwei: Tugomba kwemera ko COVID-19 yahungabanyije imikoranire hagati y’ibihugu byombi. Binyuze mu mbaraga z’impande zombie, twagerageje gukuraho izo mbogamizi ndetse dukomeza gutera intambwe mu mishinga myinshi.
Mu mwaka ushize twatashye umushinga wo kwagura IPRC Musanze, hakozwe igenzura ry’ibanze ry’iyubakwa ry’umushinga wo kwagura umuhanda uva kuri Prince House werekeza i Masaka, hasinywe amasezerano y’inguzanyo mu mushinga wa Minisiteri y’Uburezi wiswe ‘Smart Education Project’ n’akuraho gusoresha ibicuruzwa inshuro ebyiri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.
Mu 2021, Abanyarwanda barenga 600 banyuze muri gahunda 23 zo gutanga amahugurwa hifashishijwe internet.
Ni iki utekereza ku birego byiyongera byerekana ko u Bushinwa bushaka kugusha Afurika mu mutego w’amadeni
Amb. Hongwei: Mu bihugu bifatanya n’u Bushinwa, nta na kimwe cyagizweho ingaruka n’umutwaro w’amadeni ngo ni uko gikorana n’u Bushinwa.
Dufatire urugero ku Rwanda. Kuva mu 1971, u Bushinwa bwaruhaye amafaranga menshi arimo n’inguzanyo zitariho inyungu, izishyurwa ku nyungu nto n’andi y’ubundi bwoko.
Amafaranga yashowe mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’u Rwanda kuva ku kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, ibiraro, ibitaro n’amashuri kugera ku mikoranire mu kwimakaza ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubucuruzi.
U Bushinwa bwahaye u Rwanda inguzanyo yishyurwa ku nyungu nto ya miliyoni 214$ yo kwifashisha ku mushinga wa Nyabarongo II, wo kongera amashanyarazi, gutanga akazi no kubyaza umusaruro igishanga kiri ku buso bwa hegitari 20.000.
Aha umuntu yakumva niba u Bushinwa buri gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda cyangwa bukaba buri kurugusha mu mutego.
Perezida Kagame umunsi umwe yavuze ku ‘mutego w’amadeni’, ashimangira ko u Bushinwa nta gihugu bwategekeye gusaba inguzanyo nyamara bwo bwafunguye imiryango kuri iyo mikoranire.
Inguzanyo u Bushinwa buha ibihugu bya Afurika si umutego w’amadeni ahubwo ni uburyo bwo kubifasha kubona uburyo butuma abaturage babyo babona inyungu.
Amagambo yo kuvuga ko hari ‘umutwaro w’amadeni’ agamije konona imikoranire iri hagati y’u Bushinwa na Afurika, no gutesha agaciro imbaraga n’umusanzu wabwo ku Isi ahubwo agasiga icyasha isura y’igihugu.
Hashize igihe u Burusiya butangije intambara muri Ukraine. Ni iki wabivugaho?
Amb. Hongwei: U Bushinwa bubabajwe n’ibibera muri Ukraine. U Bushinwa buhamagarira Isi kongera imbaraga mu kwimakaza ibiganiro by’amahoro no gushyira bwangu iherezo ku biri kuba.
Ntibwemeranya n’ibyemezo bya bimwe mu bihugu byo gukongeza umuriro binyuze mu kongera ibihano no gutanga intwaro ku bihugu birebwa n’ikibazo.
U Bushinwa bwizera ko ubusugire n’ubudahangarwa bushingiye ku mbibi z’ibihugu bigomba kubahwa, amahame n’amabwiriza ya Loni bikagenzurwa, umutekano w’ibihugu byose ukitabwaho byihariye ndetse imbaraga zose ziganisha ku kugarura amahoro zigashyigikirwa.
Nk’igihugu cy’u Bushinwa, turahamagarira guhagarika ibikorwa bifite ingaruka kuri rubanda nyamwinshi.
U Bushinwa bwashyize imbere gahunda igamije gutanga ubufasha bwa kimuntu mu gushyigikira abahuye n’akaga muri Ukraine. Tuzakomeza gutanga umusanzu wubaka, duharanira ko intambara yoroha, dushishikariza ko habaho ibiganiro no kwirinda ko ikiremwamuntu cyahura n’akaga gakomeye muri Ukraine.
Ni ubuhe butumwa ku gihugu n’Abanyarwanda mu gihe witegura gutaha?
Amb. Hongwei: U Rwanda ni igihugu cyanjye cya kabiri. Natangiye gukumbura iki gihugu cyiza mbere yo kukivamo. Mu myaka itanu ishize, nishimiye kubona iterambere ryihuse ry’u Rwanda. Ndifuriza u Rwanda intsinzi no gutera imbere ruyobowe na Perezida Kagame n’Umuryango FPR, ndifuriza Abanyarwanda ubuzima bwiza n’ibyishimo.
Ndizera ko ubucuti hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa buzakomeza kwaguka no kurushaho mu myaka iri imbere.










Ibitekerezo 0