00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 57 y’amavuko ya Perezida Kagame…dusubize amaso inyuma

Yanditswe na

Ubwanditsi

Kuya 23 October 2014 saa 10:54
Yasuwe :

Itariki ya 23 Ukwakira ya buri mwaka yafatwaga nk’itariki isanzwe, gusa kuri iyo tariki mu mwaka 1957 ntibyongeye kuba ukundi kuko u Rwanda rwakiriye umwana w’umuhungu, wari uraye azavamo Perezida wa Repubulika, ni uko anyuze mu nzira zitoroshye na busa, abasha gukura u Rwanda mu mwijima w’icuraburindi, ari naho mpera mvuga ko iyi tariki idasanzwe.
None muri 2014, ubwo hizihizwa isabukuru y’imyaka 57 Perezida Kagame amaze avutse, benshi mu Banyarwanda bararirimba ibyiza, iterambere, (…)

Itariki ya 23 Ukwakira ya buri mwaka yafatwaga nk’itariki isanzwe, gusa kuri iyo tariki mu mwaka 1957 ntibyongeye kuba ukundi kuko u Rwanda rwakiriye umwana w’umuhungu, wari uraye azavamo Perezida wa Repubulika, ni uko anyuze mu nzira zitoroshye na busa, abasha gukura u Rwanda mu mwijima w’icuraburindi, ari naho mpera mvuga ko iyi tariki idasanzwe.

None muri 2014, ubwo hizihizwa isabukuru y’imyaka 57 Perezida Kagame amaze avutse, benshi mu Banyarwanda bararirimba ibyiza, iterambere, ubuzima bwiza, amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi ntagereranywa yagejeje ku Rwanda.

Ibyishimo byawo bihera mu ngobyi yamuhetse ahitwa i Nyarutovu mu cyahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo kuri ubu bigasakara u Rwanda rwose, bikogagira amahanga.

Perezida Kagame ari kumwe n'Umufasha we Madamu Jeannette Kagame ndetse n'Umugaba w'Ingabo Gen. Patrick Nyamvumba

Ni umunsi uje akubutse mu Bwongereza, aho kuva kuwa 20 kugeza kuwa 22 yari mu nama ihuje u Bwongereza n’Afurika baganira ku ishoramari, yabonanye n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza no mu bindi bihugu by’i Burayi.

Bimwe mu bigwi bye, Paul Kagame yarangaje imbere RPF ayobora urugamba rwo kubohora u Rwanda nyuma y’imyaka ine ararutsinda, anahagarika Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Kuva ubwo yatangiye gushingwa imirimo mu nzego nkuru z’ubuyobozi ahereye ku kuba Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1994 kugeza mu 2000.

Aho aherewe kuba Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize imbere iterambere ry’igihugu, aho yatangije gahunda nyinshi zo kuzahura ubukungu ku buryo mu 2013 u Rwanda rutangwaho urugero nk’igihugu cyihuta mu iterambere.

Kuva mu 2004 kugeza mu 2010, impuzandengo y’iterambere mu bukungu n’uburezi yazamutse ku 8%.

Indorerwamo y’ibikorwa bye ireberwa ahanini muri gahunda nka “Gira Inka Munyarwanda”, “Mudasobwa imwe kuri buri mwana”, “Inkiko Gacaca” zatumye hihutishwa imanza za Jenoside, “Mituweli”, “Ikigega cy’Agaciro”, “Guca Nyakatsi”, “One Dollar Campain” mu kubakira abana batagira abo baba barokotse jenoside, “Mwarimu Sacco” mu gufasha abarimu kwiguriza no kwizigamira, “amatsinda n’ n’amakoperative” n’ibindi byatumye u Rwanda rwihuta mu iterambere.

Ku bwigaranzure bw’amajwi, mu 2003, Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda, nyuma y’imyaka irindwi mu 2010 yongera gutorerwa manda ya kabiri.

Igikundiro cye n’ibikorwa by’iterambere bituma n’ubu mu 2017 hari Abanyarwanda basaba ko hazarebwa uko Itegeko Nshinga ryazahindurwa, ku bw’inyungu z’Abanyarwanda bose, agakomeza kuyobora igihugu.

Kimwe mu bishyizwe imbere muri iyi minsi, ni ukurwanya abagishaka guhungabanya umutekano n’abashaka gusenya u Rwanda.

Kuri iki Perezida Kagame yeruriye abo bose ko ushaka gusenya u Rwanda azakomwa mu nkokora, agira ati “Ushaka gusenya ntabwo tuzamwemerera ko yasenya u Rwanda. Iryo ni isezerano”.

Mu buzima busanzwe, Perezida Paul Kagame asengera mu idini ry’Abanyagatolika. Yashakanye na Jeannette Kagame, babyarana abana bane ari bo Ivan Cyomoro Kagame, Ange Kagame, Ian na Brian.

Kagame azwiho gukunda Siporo dore ko agaragara cyane mu gutera inkunga amarushanwa y’umupira w’amaguru (CECAFA Kagame Cup), akina kandi imikino ya Golf na Tennis ndeste akaba n’umufana w’umupira w’amaguru.

Akunze cyane kugira icyo avuga ku ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza yigeze no kureba umukino wayo na Napoli yo mu Butaliyani akishimira intsinzi yayo ubwo yari yibereye ku kibuga cya Emirates cy’iyi kipe.

Azwiho kuba ari umwe mu bayobozi bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko Twitter na Facebook n’izindi.

Ange Kagame yandikiye umubyeyi we ati: Hari ibintu bitajya bihinduka, Isabuku nziza ku mugabo w'icyitegererezo! Ndagukunda Papa.

Tumwifurije isabukuru nziza y’amavuko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages