Uyu muturage ni umwe mu bandi 3707 ku wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021 basoje amasomo yo kumenya gusoma, kwandika no kubara nyuma y’umwaka umwe bari bamaze bigishwa.
Ni igikorwa cyatewe inkunga n’Akarere ka Rwamagana ndetse n’Umuryango wa Duhamic Adri ugamije Iterambere ry’abaturage uterwa inkunga na Care Rwanda.
Nyirakamana Vestine yavuze ko umwaka amaze yiga gusoma, kwandika no kubara byamufashije kuva mu icuraburindi n’ubukene yari amazemo igihe kinini.
Ati “Ubu nsigaye nzi gusoma neza kandi mbere sinari mbizi, ikindi nsigaye ndangura imyaka nkandika ibyo nashoye nyuma nkanareba ko nungutse biciye mu gufata ibyo nacuruje byose nkakuramo ibyo nashoye nkabona inyungu.”
Yakomeje agira ati “Ikindi gikomeye najyaga ntinya kujya kurangura i Kigali kuko numvaga nayoba cyangwa nkahahurira n’ibindi bibazo ariko ubu aho menyeye gusoma no kwandika nsigaye naratinyutse kujya i Kigali. Nsigaye njya kwirangurira kandi nkanamenya ahantu hose kubera kumenya gusoma no kwandika.”
Karigirwa Leonatha utuye mu Murenge wa Nzige we yavuze ko kutamenya gusoma no kwandika byamudindije mu iterambere yagombye kuba agezeho kuri ubu.
Ati “Najyaga mu matsinda n’abandi bagore bakanyiba kuko ntamenyaga ibyo banyandikiye mu gatabo ariko ubu aho maze kubimenyera nsigaye menya buri kintu cyose.”
Umuyobozi wa Duhamic Adri, Benineza Innocent, yavuze ko bishimiye gufasha abaturage kumenya gusoma no kwandika ahamya ko bazakomeza gufasha n’abandi baturage benshi mu gihe babonye ubushobozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne we, yasabye abaturage bigishijwe gusoma no kwandika gukoresha neza ayo mahirwe babonye bakiteza imbere.
Ati “Babigishije gusoma, kwandika no kubara ariko mwe ntimurekere aho mukomeze mwihugure no mu zindi ndimi mwiteze imbere munateze imbere imiryango yanyu, nta muntu n’umwe wapfa kwiteza imbere atazi gusoma no kwandika.”
Muri uyu mwaka abaturage barenga ibihumbi 10 mu Ntara y’Iburasirazuba ni bo bigishijwe gusoma no kwandika mu Turere twa Rwamagana, Kayonza na Bugesera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!