00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ireme ry’uburezi, impinduka mu myigishirize n’intumbero ngari: Dr. Kayihura wa UR yabivuye imuzi

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 1 April 2024 saa 07:57
Yasuwe :

Muri Nzeri 2013 nibwo byemejwe burundu ko iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) n’andi mashuri makuru na kaminuza bya Leta bitandatu bihurizwa hamwe bikaba kaminuza imwe ya Leta ikitwa Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Kaminuza y’u Rwanda yashyizweho hagamijwe gutanga uburezi bufite ireme no guhanga ibishya mu myigishirize n’ubushakashatsi hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage, iby’abanyeshuri, Igihugu, Akarere n’iby‘isi yose muri rusange.

Mu gufasha kuzuza izo nshingano, UR yagiye iyoborwa n’abayobozi batandukanye, baba abanyamahanga n’Abanyarwanda buje inararibonye, bakoze uko bashoboye mu guhangana n’ibibazo bitandukanye.

Kuri ubu rero kumwe bavuga ko “Ukwibyara gutera ababyeyi ineza,” Dr. Kayihura Muganga Didas warezwe n’iyahoze ari UNR kuko yayizemo amategeko, ndetse akanakora imirimo itandukanye y’ubuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda, ni we waragijwe iyo Kaminuza nk’Umuyobozi wayo w’agateganyo kuva muri Nyakanga 2022.

Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na Sanny Ntayombya kuri podcast yitwa The Long Form, yagarutse kuri byinshi muri urwo rugendo rw’imyaka hafi ibiri ayoboye UR, avuga ko hari intambwe yatewe ugereranyije n’aho bavuye gusa ko hari ibigikwiye kongerwamo imbaraga kandi k’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Dr. Kayihura yavuze ko inshingano yahawe zo kuyobora Kaminuza zitamuruhije cyane kuko yagiye akurira mu myanya y’ubuyobozi itandukanye muri iyo kaminuza mu ishami ry’Amategeko ndetse anayobora ishuri ryigisha abanyamwuga mu by’amategeko, ILDP.

Ubwo yari abajijwe ku bijyanye n’ireme ry’uburezi muri Kaminuza, harimo n’ibijya bivugwa n’abatanga akazi, kenshi bagaruka ku basohoka muri kaminuza zo mu Rwanda kenshi UR, ko basohoka nta bumenyi buhagije bafite bwabinjiza guhangana ku isoko ry’umurimo.

Dr. Kayihura yavuze ko ibyo bivugwa bidahura n’ukuri, aho yatanze urugero kuri Kaminuza y’u Rwanda imaze imyaka icumi nyuma yo guhuzwa kwa UNR n’izindi, avuga ko uburezi atari ahantu ubiba ngo uhite usarura, ahubwo bisaba kwihangana kugira ngo uzabone umusaruro w’ibyo ushoramo.

Yavuze ko nko muri Kaminuza y’u Rwanda, byasabye akazi kenshi guhuza inzego zitandukanye zakoraga ukwazo, zikaba ikintu kimwe kandi zari zifite uburyo zikoramo ibintu byazo, avuga ko bitakomye mu nkokora amasomo ariko ari ibintu bisaba igihe kugira ngo zose zihuze umurongo n’indangagaciro.

Ati “Urugero ni nk’ibyo turi gushyira mu burezi ubu ngubu, ushobora kuzabona ingaruka zabyo mu myaka nka 15 iri imbere. Uburezi ni ikintu ushoramo utiteze guhita ubona umusaruro w’ako kanya,”

Dr. Kayihura Muganga Didas yavuze ko ikibazo cy'ireme ry'uburezi kitareberwa kuri Kaminuza, ahubwo ko biba byarapfiriye hasi

Umwana apfa mu iterura

Umuyobozi wa UR yakomeje avuga ko abanenga ko abanyeshuri basohora batabasha no kwandika ibaruwa isaba akazi cyangwa kwandika inyandiko y’umwirondoro (CV), avuga ko ikibazo kitakwiye gushakirwa muri Kaminuza.

Yatanze urugero ati “Umwana wanjye wiga mu wa gatatu w’amashuri abanza, azi kwandika CV neza…Iyo ni yo myaka wigiramo ibyo ngibyo, kugeza urangije abanza, ukajya mu yisumbuye, hanyuma muri Kaminuza ni aho bigira ubundi bumenyi bwisumbuyeho, ntabwo ari aho kwigira kwandika ibaruwa.”

Yavuze ko icyo kibazo gikwiye gushakirwa mu byiciro byo hasi abanyeshuri baba baranyuzemo, avuga ko byaba ikibazo cya kaminuza wenda uramutse ujyanye abo banyeshuri bayirangijemo gukora ibyo bize bikabananira, ibintu avuga ko bidakunda kubaho ko ahubwo abize muri UR bakunze guhiga abandi muri ibyo.

N’ubwo avuga ko ubumenyi buhagije baba babufite, yemera ko ari ikibazo kuba umunyeshuri arangiza atabasha kwisobanura mu rurimi urwo ari rwo rwose cyangwa ngo abe afite n’ubundi bumenyi shingiro (soft skills).

Ati “Ku ruhande rumwe ni byo, ari na yo mpamvu urebye neza, twagerageje gutangira kubikoraho, atari uko ari byo bizaba inshingano zacu za mbere, turabikoraho kuko dushaka gushyira ku isoko ry’umurimo ababasha guhangana kuri ryo…turabikora kuko hari utarabikoze (igihe byagombaga gukorwa),”

“ikintu cyiza turi gukora ubu ni uko tutavuga ko turi kwigisha ubu bumenyi shingiro ahubwo tuvuga ko ari ugutoza abanyeshuri bacu uko bakwiye kwitwara mu myuga itandukanye bazakoramo, uko bazamenya gusobanura ibintu no gutanga ibyo bazi.”

Dr. Kayihura yavuze ko indi mpamvu ishobora kuba itera kuba hari abarangiza muri UR badashobora kwisobanura neza, ko yaba ari inzira abanyeshuri bajya kwigayo baba baraciyemo cyane aho bize mu byiciro byabanje.

Ati “Kaminuza y’u Rwanda ifata indashyikirwa mu bavuye mu mashuri yisumbuye, igitangaje, benshi mu ndashyikirwa ntabwo baturuka i Kigali, ni abana baba barashyizemo imbaraga biga mu mashuri adakanganye bagatsinda neza, ariko badashobora kwisobanura neza mu cyongereza cyangwa no mu zindi ndimi yewe n’ikinyarwanda rimwe na rimwe, ariko ubashyize muri siyansi cyangwa ubundi bumenyi, bakora neza cyane.”

“Rero iyo baje muri Kaminuza, simvuga ko igihe kiba cyarabarenganye, ahubwo ntibaba bafite igihe gihagije cyo kwita kuri ubwo bumenyi shingiro kuko baba bagomba kwita cyane ku byo baje kwiga, kandi n’iyo barangije amashuri, iyo ubahaye akazi urababibona (ko bashoboye).”

Yavuze ko mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo, hagiye kujya habaho kugenzura abanyeshuri bakinjira muri kaminuza kugira ngo hamenyekane ikigero bariho mu kwisobanura mu zindi ndimi n’ibijyanye n’ubundi bumenyi shingiro kiugira ngo bamenye aho bahera baziba ibyo byuho.

Umuyobozi wa UR, Dr. Didas yavuze ko abarimu bagenda bihugura kuburyo bitabagora kugendana n'aho isi igeze

Impinduka mu myigire n’imyigishirize

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda yanasubije ku kibazo cy’ibibazo bijya bigaragara cyane iyo abanyeshuri b’urubyiruko bajyana n’ibigenzweho bigishwa n’abarimu rimwe na rimwe b’abasaza bigishije uhereye kera, niba byoroha ko bahuza.

Dr. Kayihura yavuze ko ikibazo atari itandukaniro ry’imyaka ahubwo ko ari uburyo umuntu ashobora kugendana n’ibihe, yaba mukuru cyangwa umuto, ugashobora kwakira kuba mu mibereho igezweho muri icyo gihe.

Ati “Ntabwo twavuga ngo ubwo dufite abanyeshuri b’urubyiruko noneho dukoreshe gusa abarimu b’urubyiruko, ahubwo kugira ibyo byiciro byombi ni byiza buri gihe, kibazo ahubwo ni bashobora kwiyumvanamo cyangwa kwakirana gute,”

Yanavuze ku buryo busigaye bukoreshwa ubu bwa “student centered learning, ati “Ibi nibyo bikenewe, uyu munsi bishobora kugutungura, uzajya mu ishuri ubone hari abanyeshuri batazanye aho bandika, batanafunguye mudasobwa zabo ye, ariko ibyo ntuhita utekereza ko batazi ibyo bakora, bafite uburyo bwabo, hashobora kuba hari abari kugufata amajwi se, abandi ibindi, ikibazo ni gute nzabibanamo nabo nkabafasha.”

Yavuze ko muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje, hari ubwo usanga uhaye abanyeshuri umukoro bakawukoresha ikoranabuhanga binyuze mu bwenge bukorano, AI, bikaba bisaba gukurikirana cyane kugira ngo umenye ko ibyo wigisha babifata cyangwa niba bakoresha ubwo bufasha bundi.

Ati “Icyo dukora nk’abarimu ni ukwihugura, turahura tukavugana kuri ibi bibazo, kandi nk’uko nabivuze ntabwo ari ikibazo kiri mu Rwanda gusa, ni ku isi yose. Buri nama mpuzamahanga tugiyemo ibiganirwaho biba ari ugushaka uburyo bwo gufasha abanyeshuri bacu kwiga neza ibyo bigishwa mu gihe hari iri koranabuhanga riteye imbere.”

Dr. Kayihura yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda igira igenamigambi ndetse n’ivugururwa rya gahunda y’imyigishirize buri myaka itanu kugira ngo bikomeze kujyanishwa n’ibiriho icyo gihe ku isi ndetse n’icyerekezo cy’igihugu, kuko ibereyeho gushakira umuti ibibazo bihari.

Yavuze ko ubu batangiye kwagura uburyo bw’imyigishirize mu buganga hagahabwa umwihariko ibyo gukora inkingo n’imiti kuko hari n’inganda ziri mu Rwanda zatangiye kubikora, kimwe no gushakira umuti ibindi bibazo bihari birimo iby’imihindagurikire y’ikirere, ikoranabuhanga rishya, ibibazo mu buhinzi n’ibindi.

Sanny Ntayombya muri The Long Form yaganiriye n'Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Muganga Kayihura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .