00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Ku myaka 22 ari gukora indege, abonye ubushobozi yakora ibirenze

Yanditswe na

Frank Mwizerwa

Kuya 28 July 2014 saa 01:02
Yasuwe :

Kazungu Robert ari gukora indege ashaka ko izabasha kuguruka, akavuga ko abonye ubushobozi yabasha gushyira mu bikorwa imishinga y’udushya, ndetse bigatanga umusaruro ushimishije kuri we no ku gihugu muri rusange.
Kazungu w’imyaka 22 y’amavuko warangije amasomo mu bijyanye n’amashanyarazi mu ishami rya IPRC rikorera mu Burengerazuba mu mwaka wa 2012, akunda guhanga udushya, ibi akabiterwa ahanini n’amasomo yize ndetse n’impano imurimo.
Iyi ndege ifite umwanya umwe, igenda ku mapine atatu (…)

Kazungu Robert ari gukora indege ashaka ko izabasha kuguruka, akavuga ko abonye ubushobozi yabasha gushyira mu bikorwa imishinga y’udushya, ndetse bigatanga umusaruro ushimishije kuri we no ku gihugu muri rusange.

Kazungu w’imyaka 22 y’amavuko warangije amasomo mu bijyanye n’amashanyarazi mu ishami rya IPRC rikorera mu Burengerazuba mu mwaka wa 2012, akunda guhanga udushya, ibi akabiterwa ahanini n’amasomo yize ndetse n’impano imurimo.

Iyi ndege ifite umwanya umwe, igenda ku mapine atatu ndetse ifite umutaka uyifasha guhagurutswa n’umuyaga.

Ubwo Kazungu yavuganaga na IGIHE, yari mu myiteguro yo kugerageza iyi ndege amaze amezi agera kuri atatu akora. Asobanura ko iyi ndege ifite moteri iyisunika iyiganisha imbere, hanyuma yamara gufata umuvuduko, umutaka wayo ukayikura ku butaka bitewe n’umuyaga.

Ngo ibi yabitekereje amaze kubona ko burya umuyaga aba ari mwinshi, ko wabasha gukura umuntu aho ari, ahita agira igitekerezo cyo gukora indege nto yakwifashishwa mu guhindura amateka yo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda.

Ati “Burya si ngombwa ko indege zifashishwa mu kujya ahantu kure gusa, kuki umuntu atakora akantu kamufasha kujya Gisenyi (Rubavu) adateze imodoka!”

Ubwo hasudirwaga umutaka

Ngo akimara kugira igitekerezo yegereye ubuyobozi bw’ishuri IPRC nabo bemera kumuha ahantu ho gukorera icyo gihangano cye, ndetse n’ubundi bushobozi bworoheje azajya akenera.

N’ubwo Kazungu yagiye agaragaza utundi dushya muri iri shuri nk’aho yabashije gukora uburyo bwo kuzimya amatara hifashishijwe telefoni igendanwa aho waba uri hose, ndetse no kuyazimya cyangwa kuyatsa ukomye amashyi, ngo ntibyoroshye kubona abantu bitangira gutera inkunga igikorwa, batarabona neza ko hazavamo ikintu kizima.

Ibi ngo ni byo byatumye yiyemeza gukoresha ubushobozi buke yari afite. Ngo icyabanje kumugora cyane ni ukubona amapine y’iyi ndege; asobanura ko yifuzaga gukoresha amapine akomeye kandi yoroheje, amaze kuzenguruka Umujyi wa Kigali akayabura, yifashishije ay’ingorofani ashyirwamo umwuka kuko asanzwe adakoresha umwuka agira uburemere bwinshi.

Dore uko bitagenijwe iyi ndege izajya itwaramo umuntu

Ikindi cyamubereye imbogamizi ni ukubona ibyuma ndetse n’igitambaro cyo gukoresha umutaka uzahagurutsa indege ye. Ngo yifuzaga ibyuma byo mu bwoko bwa aluminiyumu kuko ari byo bitaremera, hanyuma abibuze akoresha ibitanda bishaje yahawe n’ishuri rya IPRC. N’igitambaro kihariye cyo gukoramo umutaka yarakibuze, yifashisha ibitambaro byandikwaho ibyapa byo ku muhanda kuko ari byo yabashije kubona hafi.

Asobanura ko uko yagiye atera intambwe yo kubasha gukora iyo ndege ari bwo abantu batangiye kubona ko bya bintu bishobora gukunda, ari bwo bamwe mu barimu ba IPRC bamuteye akanyabugabo bamubwira ko iki gihangano gishobora guhindura amateka y’ingendo z’abantu muri ako karere n’u Rwanda muri rusange.

Kazungu wakuze akunda kuvumbura no kugerageza ibintu bamwe bafata nk’ibishoborwa n’Abanyaburayi gusa yabwiye IGIHE ko abonye ubushobozi yakora na kajugujugu, ati “Icyangora ni ukubona moteri ikwiranye nabyo gusa, ibindi biroroshye cyane”.

Kazungu mu kugerageza umutaka mu muyaga

Asobanura ko iyi ndege itwara umuntu umwe; ifite amapine abiri inyuma n’irindi rimwe imbere. Ngo uyitwaye yicara munsi y’uyu mutaka, agashyira amaguru ye ku ipine y’imbere, akatsa moteri, iyi moteri igasunikira indege imbere hanyuma yamara gufata umuvuduko, umuyaga ugaterura wa mutaka hanyuma umuntu akabasha gukora urugendo rwe.

Ngo nyuma yo kurangiza gukora iyi ndege, Robert aramutse abonye umutera inkunga, yayikora ku buryo yaba isa neza, buri wese akabasha kubona igikoresho cyakwihutisha iterambere ry’ uburyo ingendo zikorwamo.

Kazungu wavuganye na IGIHE ari mu myiteguro ya nyuma yo kugerageza kugurutsa iyi ndege, avuka mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura, akaba abana n’umubyeyi we (nyina). Ngo nyuma yo kurangiza amasomo ye yahise ahabwa umwanya mu ishuri rya IPRC nk’uhagarariye ibijyanye no guhanga udushya.

Ubwo Kazungu yageragezaga umutaka w'indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages