00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Kuki batwita abasigajwe inyuma n’amateka kandi twarateye imbere?”

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 14 October 2014 saa 09:10
Yasuwe :

– Abenshi muri twe twakeneshejwe no kunenwa Nkiga izina umutwa ryari igitutsi, impamba barayimenaga Kera ntitwororaga, Perezida Kagame yaduhaye inka, arakabyara aragaheka
Bamwe mu Banyarwanda bakomeje kwihaniza ababita amazina atandukanye bemeza ko ari ukubapfobya no kubima agaciro gakwiye ikiremwamuntu.
“Abatwa”, “abasangwabutaka”, “abasigajwe inyuma n’amateka”, “ababumbyi”, “abayovu” n’andi mazina, yagiye akunda kwitwa Abanyarwanda bakunze gutungwa n’umwuga wo kubumba inkono.
Izina (…)

-Abenshi muri twe twakeneshejwe no kunenwa
 Nkiga izina umutwa ryari igitutsi, impamba barayimenaga
 Kera ntitwororaga, Perezida Kagame yaduhaye inka, arakabyara aragaheka

Bamwe mu Banyarwanda bakomeje kwihaniza ababita amazina atandukanye bemeza ko ari ukubapfobya no kubima agaciro gakwiye ikiremwamuntu.

“Abatwa”, “abasangwabutaka”, “abasigajwe inyuma n’amateka”, “ababumbyi”, “abayovu” n’andi mazina, yagiye akunda kwitwa Abanyarwanda bakunze gutungwa n’umwuga wo kubumba inkono.

Ntibagitunzwe no kubumba inkono, boroye inka n'ihene

Izina ryari rimenyerewe ryari “Abatwa”, bukaba bwari ubwoko bwabo, nk’uko indangamuntu za kera zabyerekanaga; aho ubwoko buviriyemo baje kwitwa abasigajwe inyuma n’amateka cyangwa abahejwe inyuma n’amateka.

Iyi nyito bemereye ku mugaragaro ko batayishaka kuko ngo ibatandukanya n’abandi Banyarwanda kandi bo babona nta tandukaniro.

Bahera kuki banga iri zina?

Bubakiwe inzu nini zikomeye zisimbura intoya bari bafite

IGIHE yasuye bamwe mu bagize iyi miryango mu turere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi, bose bemeje ko batifuza kongera kwitwa iri zina.

Ariko se kubera iki?

Igisubizo cya mbere cyatanzwe na Gasengayire Afissa, utuye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Dusigaye turi aborozi…

Aho atuye, imiryango 12 yahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwada, kuri ubu zatangiye no kororoka; yemeza ko zimaze kubageza kuri byinshi.

“Gahunda ya Girinka yatugezeho, yatuvanye mu bwigunge turabona ifumbire, n’amata, umwana ntabura ikayi, ugurisha twa dushingwe uko bingana ikirundo mu ngarani ni ibihumbi bitandatu. Agafaranga karaboneka ukabona amafunguro y’abana. Ngeze ku rwego rw’aborozi navuga ngo mu gihe gitaha nanjye nakoroza undi.”

Ikindi kandi ngo bubakiwe ibiraro kugira ngo bahangane n’umwanda wagaragaraga mu ngo zabo; ubu ngo ntukiharangwa nk’uko byemezwa na Subukino Ismael, nawe wahawe inka ndetse akanitura umuryango utari uwo mu bavuga ko batagikeneye kwitwa abasigajwe inyuma n’amateka.

Leta yabubakiye ikiraro cyo kororeramo

Umwe muri bo utashatse ko izina rye rishyirwa ahagaragara utuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gitarama ahitwa mu Gahondo yagize ati “Twabonye iterambere, Perezida wa Repubulika yaduhaye inka rwose, turimo kunywa amata n’abo duturanye turabaha, nta kibazo.”

Muri aka gace ka Gahondo nabo bahawe inka 9 zaje kuba 15, zanubakiwe ibiraro na leta.

Usibye iyi nka ngo n’imyumvire yarahindutse.

“Batwubakiye imisarani. Ariko byose byatumye n’abagore dutinyuka. Urakorera amafaranga ukagura igitenge ukajya mu nzira. Twajyaga tugenda bakavuga ngo dore ba batwa ariko ubungubu basigaye bavuga ngo dore wa Munyarwanda.”

Mu kagari ka Nyakabuye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, IGIHE yaganiriye na Sanani Alexis w’imyaka 55. Yahawe inka, ubu imaze kubyara kabiri ikaba yaramuteje imbere.

Uwimana Jeanne wahawe inka nawe avuga ko yamugejeje kuri byinshi, akaba afumbira imirima ye n’amata akaba ayabona, aho atuye mu Gahondo.

Gutunga inka byari inzozi

Sanani mu buzima bwe ngo nta cyizere yari afite ko yatunga inka, “inka narayifuzaga sinyibone ariko ubungubu narabyishimiye kuva narabonye inka rwose.”

Bahawe inka zitanga umukamo ufatika

Gasengayire nawe yemeza ko atatekerezaga gutunga inka ariko ubu ngo byarashobotse biturutse ku miyoborere myiza yita ku kureshya kw’abatuye u Rwanda.

Abana ntibagisiba ishuri

Sanani yavuze ko inka ye yamubyariye bwa mbere akitura bwa kabiri, arayigurisha ngo yikenure anarihirire abana be bane. Umusaruro w’iyi nka yatangiye kuwubona ndetse no kumufasha guhindura imyumvire.

Umwana we mukuru arimo kurangiza kaminuza. Iyi ntera agezeho ayivugana ibyishimo byinshi amwenyura.

“Irihirara abana, mfite abanyeshuri bane, umwe arimo kurangiza kaminuza, babiri barangije imyuga undi yiga muri segonderi. Girinka yangezeho rwose, irampa ibishingwe nkahinga nkeza abana bakarya neza. Umusaruro wariyongereye turi mu buzima bwiza, turahinga ibijumba, ibirayi, ibishyimbo n’imyumbati turafumbira rwose bikera neza. Umuhangayiko wavuyeho tumerewe neza. Abana banjye bariho neza, bagiye kunsazisha neza.”

Gasengayire nawe yemeza ko abana batagita ishuri uko bishakiye, “Nta mwana ugipfa gusiba ishuri uko yishakiye nka mbere, ubu abana bacu baritabira kwiga pe, mfite babiri biga muri segonderi i Kabgayi”.

Undi mubyeyi wo mu Gahondo yavuze ko afite abana barimo babiri biga mu mashuri yisumbuye umwe wiga mu Karere ka Burera akaba yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Ibyagezweho babikesha nde?

Sanani akomeza avuga, ngo “Abana ntabwo bakiburara, nta mwana ukibura imyenda. Biturutse ku mubyeyi Paul Kagame. Niwe waduhaye kubaho neza, ubu tumerewe neza nta kibazo arakabaho ahubwo, aragahora ku ngoma. Ni impamo y’Imana rwose ni umubyeyi mwiza ukunda abantu bose kandi kimwe, rwose ubu turiho neza agiye kuduha n’amashanyarazi.”

Umugore we nawe ashima uwabahaye inka, “Muzehe wacu turagahorana mu Rwanda adutware, duhorane nawe kubera ko yaduteje imbere, ubu ndi mu ibati, yampaye inka, ndimo kunywa amata kandi ndabona n’ibishingwe. Aragahorana amata aragahora mu Rwanda. Yaduhaye inka aranatwubakira. Numvaga nari kuzapfira muri nyakatsi ariko yampaye inzu kubera we afatanyije n’ Imana ikomeze imuturagirire. Ndanywa amata, abana banjye nta kibazo urabona ukuntu bangana batese.”

“Na ya mazina reka reka, ubu turi Abanyarwanda twese turangana mu Rwanda.”

Umubyeyi wo mu gahondo nawe yagize ati “Rwose Ndashimira Perezida wa Repubulika ahantu yadukuye turi abadamu. Imana izamuhe amahoro azaganze ijana ku ijana tuzamutora 100% na none.”

Gasengayire yagize ati “Ubutegetsi bushyashya buraza butwitaho kimwe n’abandi nta witwaga umutwa wagiraga inka, reka reka nka kuriya ubona icyocyezo cy’inkono twabaga ducanye umuriro hakota imbwa, ubu dusigaye ducanira inka ubu turi aborozi.”

Uyu we yuriye rutemikirere…

Ubu ndi umwe mu bantu leta yagiye ihindurira imyumvire, nanjye ndi umwe bafite pasiporo bagiye no hanze, nuriye indege, nini cyane njya i Burayi nagiye muri “Belgique”, twagiye gukina ikinamico tuvuga ku burenganzira bw’abahejwe inyuma n’amateka dusobanura uko ba data banenwaga, uko twatotezwaga, yakinwe mu bihugu bine, aba ari njye ujogorwa ngo njye kuyisobanurira amahanga.”

Avuga ko yahawe urubuga mu rugaga rw’abazungukazi benshi cyane, ati “Mpabwa ijambo muri hoteli yitwa Ibis mvugana nabo muri ibyo bihugu bine ‘theatre’ yacu niyo yabaye iya mbere”.

Inka bahawe muri gahunda ya girinka zabarinze imirire mibi

“Ikintu cyatubereye cyiza ni uko batubwiye ko twese turi Abanyarwanda, ubundi twageraga mu nzira bati dore wa wasigajwe inyuma n’amateka, dore wa mutwakazi, ariko icyo kintu kimaze gushira mu Banyarwanda n’aho tugiye habaye ubukwe badutumiye usanga dusangira n’abandi bakatwakira kimwe n’abandi, nta kunena”.

Uwimana we yageze no ku rwego rwo kurenga u Rwanda ajya mu Burundi, Senegal na Kenya yerekwa uburyo ibihugu byahuye n’intambara byongera kwiyubaka we n’abagore b’abayobozi, nawe nk’umuyobozi w’abagore mu mudugudu atuyemo.

Gasengayire kandi ngo nyuma y’uko ubuyobozi bubanyujije mu ngando, biga ibyerekeye n’uburenganzira bw’umwana, bw’ikiremwamuntu, yaje kugera ku rwego rushimishije rwo kuba yaragiye mu Bwongereza agiye gusobanurira amahanga uko bari babayeho mu myaka yashize banenwa ariko ubu ngo byarahindutse.

Ntidushaka izina abatwa n’ayandi, turi Abanyarwanda

Gasengayire Afissa agaragaza inzira zikomeye yaciyemo kugeza ubu akaba yumva izina abatwa cyangwa abasigajwe inyuma n’amateka ritamubereye we n’abandi kuko ngo ari ukubapfobya.

Asobanura ko mu gihe cyabo banenwaga, “No ku ishuri twebwe tuniga tureke ba data, batigeze bagera mu ishuri nkanjye niga nize ndi wa muntu niba nicaranye n’undi ngo ndanuka intama, nta jambo nabaga mfite. Banaduhamagara mu ishuri bamenya ko uri umutwa ukaba ugize ibyago.”

Afissa imbere y'iwe

“Narahungabanaga cyane kuko baranzomeraga n’utari unzi akamenya, n’uwo twasangiraga wenda niga nka kure, akavuga ati sinsangira n’umutwa. Byabayeho ni ukuri kw’Imana n’ibiryo byanjye bakabimena cyane, aho babonye agasorori kanjye gateretse bakagahantatura bakakamena. Hari mu mwaka wa 1979. Bamwe bavagamo ukanakubitwa, ugatotezwa ariko ukabyihanganira. Akenshi njye barananshoreraga bakaza banyirukana bakangeza mu rugo ngo ‘igitwa, igitwa’, gukina bakabihagarika bakirirwa babivuga nk’akaririmbo bihaye. Ukumva urahungabanye, iyo wabaga uri injiji wabivagamo.”

Nyamara ngo nubwo yakozwe ibi byose yakomeje imbaraga agera mu mwaka wa munani, ati “Amashuri abanza wenda mba narakomeje iyo ngira ababyeyi bazi agaciro k’ishuri, kuko kuva mu wa mbere sinakubwira ngo umwanya wa 15 ndawuzi.”

Uretse ibi bikorwa bitandukanye byabagejeje ku rwego rw’imibereho isumbye iyo bari babayeho mbere, banagejejweho n’izindi gahunda za leta zitandukanye zirimo mitiweli, ibikoresho, inkunga z’abatishoboye, kubakirwa ubwiherero n’ibindi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages