Abantu benshi bitabiriye iyi gahunda batangira gushinga inganda zitandukanye kugira ngo bagire umusanzu batanga mu kuzamura ibikorerwa mu gihugu cyabo.
Uku ni ko bimeze no kuri NBG Ltd, Ikigo gikora ubucuruzi butandukanye, ubu cyatangiye gukora inzoga yo mu bwoko bwa Gin izwi ku izina rya ‘United Gin’.
NBG Ltd yari isanzwe ikora ubucuruzi bw’inzoga. Kuva mu 2018 yazikuraga mu bihugu byo hanze bakazicuruza mu Rwanda ariko nyuma yo kubona ko no mu gihugu ubucuruzi bwaho bwashoboka, abayitangije bahisemo gushinga uruganda.
Muri icyo gihe, iki kigo cyifuzaga kwagura ibikorwa byacyo byo gucuruza inzoga cyatangiye uruganda ruzajya rukora inzoga zitandukanye ariko ubu rwahereye kuri United Gin.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa NBG Ltd, Urayeneza Anitha, yavuze ko mbere bakoraga ubucuruzi bwo gukura inzoga mu mahanga ariko nyuma bifuza kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda.
Ati “Igitekerezo cyo gukora United Gin kimaze imyaka itari mike kuko mu 2018 twakoraga ubucuruzi bw’inzoga tukazizana, tukazicuruza ku isoko ryo mu Rwanda nyuma tuza gutekereza kwagura ubucuruzi bwacu.”
Yakomeje ati “Dutekereza gucuruza inzoga ariko twazikoreye mu Rwanda ni bwo twatangiye gukora United Gin.”
Iyi nzoga yamaze kugera ku isoko ry’u Rwanda kandi yakirwa neza bitewe n’uburyohe ifite.
Urayeneza yemeza ko bajya kuyikora babanje gushishoza kugira ngo batange ikintu cyujuje ubuziranenge.
Ati “Tujya kuyishyira hanze twakoze ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo izagere ku isoko ikoranywe ubuhanga, ifite isuku idasanzwe ndetse n’uburyohe n’ubuziranenge kandi koko yageze ku isoko ibyo byose ibyujuje.”
Kuba United Gin ikoranywe ubuhanga buhambaye kandi biterwa n’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru, imashini iyikora ikoresha riri ku ruhando mpuza mahanga.
– Abayisogongeye bayivuga imyato
United Gin imaze igihe kitari kinini igeze ku isoko ry’u Rwanda. Ab’inkwakuzi bamaze kuyisogongera bemeza ko ifite uburyohe budasanzwe, byagera kuri cocktail bikaba akarusho.
Umukinnyi wa Filime, Shaffy yavuze ko yanyoye iyi nzoga akumva iraryoshye kandi yakuruwe n’uburyo itamuteye umunaniro.
Ati “Njye ndaguha urugero ku giti cyanjye hashize icyumweru nyimenye ndayigura, ndavuga ngo reka nyinywe numve. Narayinyoye kugeza saa Munani z’ijoro ndavuga ngo noneho baranyirukana.”
“Icyo gihe nabyutse saa Kumi n’Ebyiri njya mu kazi nta munaniro mfite ngakora neza.”
Ibi abihuje n’umunyamakuru wa B & B FM Umwezi, Hagenima Benjamin wamamaye nka Gicumbi, wavuze ko kuva yatangira kunywa iyi nzoga “yakuruwe n’uburyohe budasanzwe ifite kandi ko itananiza umubiri.”
United Gin ubu iri ku isoko ry’u Rwanda yamaze kugera hirya no hino mu gihugu, mu minsi ya vuba iraba yageze mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!