00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yatumiye Miss Akiwacu Colombe mu nama i New York

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 20 September 2014 saa 01:45
Yasuwe :

Miss Akiwacu Colombe arerekeza i New York mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ku butumire bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon aho agiye kwitabira inama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ikirere.
Mu kiganiro na IGIHE, Miss Akiwacu Colombe yagize ati “Nishimiye kubamenyesha ko uyu munsi saa sita z’ijoro ndi bwerekeza mu Mujyi wa New York. Nzitabira inama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ikirere no guhangana n’ingaruka zabyo”
Nyampinga w’u Rwanda Akiwacu Colombe azitabira iyi nama (…)

Miss Akiwacu Colombe arerekeza i New York mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ku butumire bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon aho agiye kwitabira inama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ikirere.

Mu kiganiro na IGIHE, Miss Akiwacu Colombe yagize ati “Nishimiye kubamenyesha ko uyu munsi saa sita z’ijoro ndi bwerekeza mu Mujyi wa New York. Nzitabira inama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ikirere no guhangana n’ingaruka zabyo”

Nyampinga w’u Rwanda Akiwacu Colombe azitabira iyi nama rusange ya Loni izabera i New York ku itariki ya 23 Nzeri ku butumire bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni.

Miss Akiwacu Colombe ati “Natumiwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-Moon. Natumiwe kubera uruhare n’uubufatanye nagiranye n’urubyiruko rwibumbiye mu Ishyirahamwe riharanira kubungabunga ibidukikije ‘RYACA/Rwanda Youth Alliance for Climate Actions’”

Nyampinga w’u Rwanda yabwiye IGIHE ko afatanyije na ‘RYACA bakoze indirimbo ifite amashusho bise ‘Dufashe Isi/Let’s Save the World’, ivuga ku kamaro ko kubungabunga ibidukikije.

Miss Akiwacu Colombe arahaguruka mu Rwanda saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri azagaruke ku itariki ya 29 Nzeri 2014.

Akiwacu yiyongeye ku mukinnyi wa filime w’icyamamare ku Isi Leonardo DiCaprio na we uherutse gutumirwa na Ban Ki-Moonngo azifatanye na Loni muri iyi nama.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages