00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Yahembwaga ifaranga n’urumiya mu icapiro rya Kabgayi, umuryango we ukabaho neza

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 17 July 2014 saa 06:41
Yasuwe :

Kuba ibikorwa bitandukanye biteza imbere Abanyarwanda bibaha imirimo nk’icapiro rya Kabgayi riri mu Karere ka Muhanga, bamwe mu barikozemo kuva ryashingwa mu myaka 80 ishize n’abari kurikoramo ubu barahamya ko ryahinduye imibereho yabo bikabashyira ku ntera yifuzwa n’ubabona n’uwabamenye.
Rwagahirima Gaspard yavutse mu 1931 akorera icapiro rya Kabgayi imyaka 15 akoresha imashini banyonga n’amaguru, agaragaza ko n’abamukomokagaho babayeho neza dore ko agitangira yakoreraga ifaranga rimwe (…)

Kuba ibikorwa bitandukanye biteza imbere Abanyarwanda bibaha imirimo nk’icapiro rya Kabgayi riri mu Karere ka Muhanga, bamwe mu barikozemo kuva ryashingwa mu myaka 80 ishize n’abari kurikoramo ubu barahamya ko ryahinduye imibereho yabo bikabashyira ku ntera yifuzwa n’ubabona n’uwabamenye.

Rwagahirima Gaspard yavutse mu 1931 akorera icapiro rya Kabgayi imyaka 15 akoresha imashini banyonga n’amaguru, agaragaza ko n’abamukomokagaho babayeho neza dore ko agitangira yakoreraga ifaranga rimwe n’urumiya, aya akaba yari akayabo muri icyo gihe, ariko bikajyana no gukunda umurimo no kugira ubwitange n’umuhate ngo abashe kuzuza inshingano.

Muzehe Rwagahirima wanyogaga imashini n'ibirenge mu 1940

Avuga ko yasabwaga kwinjira mu kazi saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bagasohoka saa kumi n’imwe, aho yumva ibi byabera benshi urugero mu kugira umurava mu byo bakora cyane cyane urubyiruko rw’ubu avuga ko bashyize imbere iraha kurusha umurimo.

Kuri ibi ariko abagikora muri iri capiro bizihiza yubire y’imyaka 80 rishinzwe bagaragaje ko iri capiro ari intangarugero mu rwego rw’igihugu kuko ryageze ku ikoranabuhanga ku buryo ngo ibikenewe byinshi mu gihugu rishobora kubicapa ku gipimo cya 60%, aho abakozi bifuje ko hashyirwamo imbaraga iri capiro rikabona n’ibindi bikoresho bigezweho ngo bagure (kwagura) isoko ribe mpuzamahanga.

Imashini ya mbere yageze mu icapiro rya Kabgayi

Aba bakozi bashobora kunyuzwamo umweyo...

Musenyeri Smaragde Mbonyintege agaruka ku byifuzo by’abakozi yavuze ko icapiro ritera imbere ariko rizagura n’ibikoresho bigezweho kuko usibye no koroshya akazi ngo ritanga umusaruro, gusa yerurira abakozi ati «Murasaba imashini zigezweho zizaza ariko mumenye ko benshi muri mwe muzabura akazi kuko imashini zigezweho nyine zizabirukana hasigaremo ngerere kuko zizagabanya akazi».

Ubu hakoreshwa imashini

Icapiro rya Kabgayi ni irya Diyosezi ya Kabgayi ryashinzwe mu w’1932 na Padiri Karoli Merry wo mu bamisiyoneri b’Afurika (Abapadiri bera), ni ryo ryasohoye Ikinyamakuru cyanditwe bwa mbere mu Kinyarwanda, Kinyamateka, hari mu w’1933 ndetse n’akanyamakuru k’abana HOBE kaje kuza nyuma y’imyaka ni ho kacapirwaga.

Inshingano Icapiro rya Kabgayi ryahawe rikivuka ari nazo rigifite nk’icapiro rya Kiliziya harimo gufasha mu Iyogezabutumwa ryandika ibitabo n’ibinyamakuru byigisha Iyobokamana. Nk’uruganda rucuruza kandi rukunguka, rigomba gufasha mu bikorwa by’urukundo n’imibereho myiza Diyosezi ishyigikira (ubuzima, uburezi, iterambere ry’abaturage…).

Ubu bakoresha imashini zikomeye zikora akazi kenshi mu mwanya muto

Foto: Mwizerwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages