00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Ubuhamya bwa Uwamariya umaze gukungahazwa no gukora divayi muri ’betterave’

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 27 July 2017 saa 10:58
Yasuwe :

Uwamariya Assumpta utuye i Mahoko mu Karere ka Rubavu ni umukobwa wihangiye umurimo wo gukora divayi muri ’betterave’, ukaba umaze kumuteza imbere mu buryo bugaragara.

Igitekerezo cyo kwihangira umurimo Uwamariya yakigize nyuma yo kurangiza Kaminuza mu ishami rya ‘Psychologie Clinique’ akabura akazi kajyanye n’ibyo yize.

Usibye amahugurwa uyu mukobwa yahawe, nta handi yigeze yiga ibijyanye no gukora izi divayi, akaba yaratangiranye igishoro cy’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, yafashe nk’inguzanyo yakuye mu kimina.

Mu gihe gito amaze akora aka kazi Uwamariya avuga ko yabonye inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda bituma yagura ibikorwa, kuri ubu umutungo we ukaba ubarirwa muri miliyoni 22.

Icupa rimwe rya divayi akora arigurisha ibihumbi birindwi by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati « Njya gutangira nahuye n’ikibazo cy’igishoro ariko naje kujya mu kimina mfata umugabane umwe ngatanga amafaranga 200 buri cyumweru. Icyo gihe nifuzaga ko bazanguriza nuko bampa ibihumbi 20 000 ntangirira ku ijerekani imwe ya divayi none ubu ngeze mu rwego rwo gukora litiro 600 mu minsi itanu. »

‘’Ubu ngubu mfite ibintu byinshi navanye muri aka kazi ; mfite imodoka imfasha kuzitwara mfite n’inzu yanjye nubatse kandi nkoresha abakozi 10 bahoraho na 20 ba nyakabyizi kandi mbahemba neza. Muri make umutungo wanjye ugeze kuri miliyoni 22. »

Kuba uyu mukobwa yararangije kaminuza akayoboka inzira y’imirimo iciriritse abantu bamwe bamuseka ariko ubu bakaba bamushima, abiheraho akagira inama urubyiruko.

Yagize ati « Ndagira inama urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora kuko ubu buri mwaka hasohoka benshi barangije kwiga kandi akazi nta handi bazagakura. Ni ukwikorera cyane ko mu Rwanda dufite amahirwe yo kwishingirwa na BDF, banki zikaguha inguzanyo. »

Kuri ubu Uwamariya avuga ko agiye kwagura uruganda akanongera ibikorwa birimo divayi ikomoka ku bitoki, dore ko ubu yanatangiye gukora ikomoka ku nanasi. yenga amalitiro 600 buri cyumweru akaba afite gahunda yo kujya yenga izo litiro zose 600 ku munsi.

Uwamarira mu kazi ko gufunga amacupa ya divayi
Betterave ni zo akoramo divayi imaze kumukungahaza
Uwamariya agira inama urubyiruko yo gukura amaboko mu mifuka bagakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages