Kayijamahe afite umugore n’abana batandatu, akaba yarize ibijyanye no kuvura amatungo. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE tumusanze mu rwuri aragiye inka ze, yavuze ko yahisemo gushyira dipolome hasi akaba umworozi ngo kuko bimutungiye umuryango.
Yagize ati “ Nize ibijyanye no kuvura amatungo. Mu 1999 mpungutse nakoreye umugabo witwa Kariretwa Gregoire, amafaranga yampembye nayaguzemo inka y’inzungu ari nayo yangejeje ku nka zose mfite uyu munsi. Umukamo wazo umpa amafaranga agera kuri miliyoni ku kwezi.”
Kayijamahe avuga ko izi nka azororeye mu turere 2, Rulindo na Gasabo, akaba yaraguze inzuri muri utwo turere, aho afite abashumba nawe akaba ari umwe muri bo.
Ati “ Litiro imwe y’amata hari aho nyigurisha amafaranga 350, ariko hari n’andi ngurisha kuri “ detail” ku mafaranga Magana abiri. Inka zikamwa ni 7 ni zo nkuramo ya mafaranga agera kuri miliyoni buri kwezi.”
Kayijamahe avuga ko ariwe wa mbere woroye inka z’inzungu mu gace ka Kajevuba.
Ati “Maze kugabira abaturage bagera kuri batandatu, kandi ndakomeje . Ni njye wa mbere wabanje kuzorora muri aka gace. Abaturage nabagabiye inka, abandi mbigisha korora. Na ziriya nka baha abaturage muri gahunda ya “Gira Inka”Munyarwanda ndazibavurira, nkanabigisha uko bazifata.”
“Nta mbogamizi mpura nazo mu bworozi bwanjye”
Mu gihe bamwe mu borozi bavuga ko bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no kubura aho baragira inka zabo, Kayijamahe we ngo icyo kibazo yaragikemuye.
Ati “ Iyo Leta iduhaye umutekano , burya iba iduhaye byose. Mfite inzuri naguze mu mukamo w’inka noroye nta kibazo cyangwa imbogamizi mpura nazo mu bworozi bwanjye.”
Kayijamahe avuga ko abana bose biga muri Uganda mu mashuri y’icyitegererezo, akaba afite amasambu n’inzuri yaguze hirya no hino mu gihugu, ibi byose avuga ko abikesha umutekano n’ubuyobozi bwiza bw’ Igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO