Uyu musaza w’imyaka 67 ukomoka mu Kagari ka Mashesha mu Murenge wa Gitambi yatangiye ibikorwa byo kwigisha abantu koga no kurohora abarohamye afite imyaka icumi y’amavuko.
Nyiramazi iyi mpano yayikuye ku babyeyi be bakundaga kujyana n’abandi bantu koga ariko rimwe na rimwe hakaba abarohama amashyuza akabatwara. Ibi byamuteye ishyaka ryo kwiga koga kugira ngo ajye abarohora.
Ati “ Natangiye koga mu mashyuza mfite imyaka icyenda. Njye navutse mu 1950 urumva ko ndi "Nyiramazi", maze kwigisha abantu benshi cyane. Aya mazi natangiye kuyogamo nuhagirwa na data, icyo gihe twazaga turi nk’abantu 20, ugasanga nka batanu bahasize ubuzima.”
Yakomeje atangaza ko ku myaka icumi aribwo yatangiye kwigisha abantu koga agamije ko n’abo bafasha abandi.
Ati “Nyuma yo kumenya koga natangiye kubyigisha abandi. Uwo maze kwigisha kubera umutima wo gutabara nkamubwira nti genda wigishe abandi."
Nyiramazi kimwe n’abandi basobanukiwe n’akamaro k’aya mazi y’amashyuza bahuriza ku kuba avura umunaniro, umugongo n’amavunane ku buryo hari na benshi bayazamo aricyo kibazanye.
Mu myaka 57 amaze kurohora abantu benshi ari bazima n’abashizemo umwuka. Ati “Aya mazi yagiye agwamo abantu benshi tutaramenya koga ariko muri iki gihe amazi ni ukutwiba nk’igihe tudahari bakajyamo tugasanga yabatwaye. Maze kurohoramo abantu bazima 26, imirambo maze gukuramo 14, mu gakono (aho amazi atogota) maze gukuramo imirambo itatu.”
Kuri ubu agenda yigisha abakiri bato kugira ngo nabo bazabashe gufasha abantu baza ku mashyuza ntibarohame.
Mu gihe uyu musaza akora atagamije kubona inyungu, mu Karere ka Rubavu ho amashyuza yabaye imari ikomeye itunze abihangiye umurimo wo kunanura imitsi y’abahatemberera.









Ibitekerezo 0