Ndacyayisenga, ni umuhererezi mu bavandimwe batandatu, akaba yiga amashuri yisumbuye mu ishami ry’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi. Kuri uyu wa 2 Ukuboza 2015 ni bwo uyu mwangavu utuye mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama yasekewe n’amahirwe nyuma yo kudacika intege agakomeza kugerageza amahirwe muri tombola ya Tigo, maze yegukana miliyoni eshatu.
Avuga ko aya mafaranga agiye kumufasha gushyira mu bikorwa imishinga yahoraga arota izamushyira mu rwego rwa ba rwiyemezamirimo bakomeye mu gihugu.
Uretse aya mafaranga, Tigo yageneye Ruth Ndacyayisenga ibindi bihembo birimo inka, kumwishyurira amafaranga y’ishuri ndeste n’abavandimwe be mu gihe gisigaye ngo barangize amashuri yisumbuye n’izindi mpano zitandukanye.
Aganira n’itangazamakuru, Ruth Ndacyayisenga yavuze ko yasazwe n’umunezero ubwo bamuhamagaye bamubwira ko yatsinze.
Ati “Igihe umuntu wo muri Tigo yampagaraga amenyesha inkuru nziza, narabyishimiye rwose. Nahisemo Tigo kuko nari nkeneye kugira agaciro nyako ku mafaranga ynajye”.
Tongai Maramba, umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, mu izina ry’ikipe yose bakorana ashimira abakiriya ba Tigo icyizere n’imikoranire myiza bafitanye.
Ati”Tunejejwe kandi ducishijwe bugufi n’icyizere Abanyarwanda mwatugiriye mu myaka itandatu ishize. Ibikorwa tugezeho uyu munsi birahamya ubushake dufite mu guha serivisi nziza abanyamuryango bacu."
Maramba yongeraho ko bubatse ibikorwa binyuranye uhereye ku biciciritse ukageza ku bihambaye nka serivisi yo kwishyura amafaranga ukoresheje ubutumwa bugufi, serivisi ya 2G kugeza 4G, internet yuhuta ndetse n’uburyo bwo kwizigamira mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze muri Tigo Sugira.
Mu bandi bayobozi bakuru bashima ibyo Tigo yagezeho harimo Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana.
Mu minsi ya vuba ni bwo Tigo yatangije intero igira iti “Live it, Love it“, intero itanga igisobanuro cy’ubushake bwo gukomeza guhanga udushya no gukomeza kuba ikigo cya mbere gikunzwe mu Rwanda gitanga serivisi y’ikoranabuhanga mu itumanaho no gutuma abafatabuguzi bacyo bishimira serivisi bahabwa.



















TANGA IGITEKEREZO