Umwana w’umuhungu w’imyaka 7 witwa Rugwiro Fabien (Amazina ye yahinduwe) yemeza ko mu gihe cy’ibiruhuko agoboka umuryango we uko ashoboye akora uburobyi mu kiyaga cya Mugesera, agafata amafi mato akayasangira n’umuryango we cyangwa akaba yayagurisha akabona amafaranga abagoboka.
Kimwe n’abandi bana bagenzi be, Rugwiro amara igice kinini cy’amanywa ari mu mazi y’ikiyaga, ariko kuri we intego ye si ukwidumbaguza yishimisha nka bo, ahubwo ngo aba yazanye n’umutego ufata amafi agatahana ihaho.
Uyu mwana ukiri muto avuga ko uko angana kose atabura kugira umusanzu atanga mu mibereho ye bwite, ndetse n’umuryango we avuga ko ukennye.
Asubiza nta gihunga kandi ibisubizo bye ntibihabana n’ikibazo abajijwe, nk’uko benshi muri bagenzi be biba bimeze, ntakunze gusaragurika kandi avuga make.
Iyo abandi bari kwidumbaguza mu mazi rwagati, we akunze kuba yidumbaguriza hafi y’inkombe akubita umuvumba woroheje ari nako acunga ko umutego we hari igifatwamo.
Rugwiro yabwiye IGIHE ko we asanga atakwirirwa mu mazi umunsi wose ngo atahe amara masa agabuza ababyeyi be kandi ntacyo aba yabafashije ngo ifunguro ry’umunsi riboneke.
Yagize ati “Ubwo se nakwirirwa nidumbaguza mu mazi nta n’icyo nafashije ababyeyi ngataha mbasaba ibiryo? ntabyo Mama yampa ahubwo yamponda (Yankubita). Iyo ntashye ntahana izi ndugu narobye, cyangwa nkazigurisha niyo bampa magana atanu nkayatahana nkayaha mu rugo baranshima.”
Uyu mwana avuga ko iwabo ari abahinzi, bityo amafaranga niyo yaba magana abiri bayaguramo umunyu n’amavuta bikunganira ibyo baba bejeje bakabirya bimeze neza. Ikindi kandi ahamya ko mu dufi duto aroba akuramo amafaranga amufasha kwigurira udukoresho tw’ishuri.
Kimwe na bagenzi be baturiye iki kiyaga, Rugwiro asobanukiwe n’uburyo bwo koga mu kiyaga ku buryo bugaragara, kandi ahamya ko atapfa kurohama.
Ahamya ko mu gihe cy’ibiruhuko we na bagenzi be bamara igihe kinini bakinira mu mazi, akaba ari naho baruhukira bavuye mu masomo.
Hejuru yo kwidumbaguza no gutega utwana tw’amafi bita indugu, Rugwiro avuga ko arangije umwaka wa mbere w’amashuri abanza nta gahunda nyinshi afite mu mutwe, icyakora ngo nakura yifuza kuba umurobyi wabigize umwuga, agakirigita ifaranga rihagije nk’uko abona abakuru babigenza.
Hari bamwe muri bagenzi be birirwana muri ayo mazi bemeza ko iyo bageze iwabo bakubitwa iz’akabwana ngo biriwe bazerera, kuko ngo niyo barobye udufi batugurisha amafaranga avuyemo bakayarira mu nzira iwabo ntibamenye uko byagenze.
Umwe yagize ati “Iyo tugurishije indugu bakaduha nk’amafaranga magana abiri duhita twiriramo amandazi, ariko nyine nawe urabyumva ko iyo dusanze iwacu barakaye turya inkoni.”
Ibihe by’ibiruhuko mu Rwanda bikunze kuba umwanya abana bisanzura bagakina, ariko hari abana bashobora gukurizamo uburara igihe cyose batababaye hafi.



















TANGA IGITEKEREZO